Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

PEREZIDA KAGAME YAGIRANYE IBIGANIRO NA PEREZIDA WA KAZAKHSTAN

Wednesday 28 May 2025
    Yasomwe na

Perezida Kagame uri i Astana muri Repubulika ya Kazakhstan, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’icyo Gihugu, Kassym-Jomart Tokayev.


Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Kazakhstan, byatangaje ko ibi biganiro byabereye mu muhezo, byibanze ku ntego zihuriweho mu kugera ku iterambere rirambye.


Ubwo Perezida Kagame yakirwaga mu ngoro ya OK ORDA

Perezida Tokayev yashimye u Rwanda rufite ubukungu bwiyongera ku kigero cya 8% ku mwaka ndetse n’ukwiyubaka kw’inzego, ashimangira umuhate wa Kazakhstan mu kongerera imbaraga umubano wayo n’ibihugu bya Afurika.


Perezida Kagame na Mugenzi we bagiranye ibiganiro mu muhezo.

Perezida Kagame na Perezida Tokayev kandi bagaragaje inzego z’ingenzi zakwagurirwamo ubutwererane zirimo ubucuruzi, ishoramari, gutwara abantu n’ibintu, ubuhinzi, ikoranabuganga, imitangire ya serivisi za Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga n’urwego rw’imari.

U Rwanda na Kazakhstan, uyu munsi byasinyanye amasezerano y’ubutwererane mu bijyanye n’ubucuruzi, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubuhinzi.


Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Kazakhstan nyuma y’isinywa ry’amasezerano.

Ni amasezerano yasinywe muri iki gitondo, nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Perezida Kassym-Jomart Tokayev, mu Mujyi wa Astana.


Andi Mafoto




Perezida Kagame na Mugenzi we bagiranye ibiganiro mu muhezo.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru