Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

PEREZIDA TRUMP YABURIYE IRAN ISHAKA KUMANIKA UWO YAFATIYE MU MYIGARAGAMBYO

Wednesday 14 January 2026
    Yasomwe na

Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yashimangiye ko Leta ayoboye izafata ingingo zikomeye kuri Iran niramuka imanitse abigaragambya, nyuma y’uko ejo yari yabwiye abanya-Iran ko ubutabazi buri bugufi.


Ibi byaje nyuma yaho abavandimwe b’umusore w’imyaka 26, Erfan Soltani, watawe muri yombi mu cyumweru gishize babwiye BBC ishami ry’igipersi ko aza kwicwa uyu munsi. Abarenga 2400 bari mu myigaragambyo yamagana Leta nibo bamaze kugwa muri iyo myigaragambyo bishwe n’inzego za Leta mu bikorwa byo gutatanya abigaragambya.


Perezida Trump akomeje gukangisha ibikorwa bya gisirikari nka kimwe mu gisubizo, ariko mu minsi ishize akaba yari aherutse gushyiraho imisoro ya 25% ku bihugu byose bikorana ubucuruzi na Iran.


Leta ya Iran yo ikomeje gushinja Amerika guhimba amayeri yose agamije gushora icyo gihugu mu ntambara Igashimangira ko na mbere iyo migirire ntacyo yigeze igeraho na mbere.


Mu gihe bamwe mu bari muri Iran babasha guhamagara hanze y’igihugu, ikurwaho rya Internet rikomeje kuba intambamizi yo kumenya amakuru ya nyayo ava muri icyo gihugu.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru