Tuesday . 26 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Pasiteri Niyonshuti Theogene n’undi muhanzi bahitanywe n’impanuka

Friday 23 June 2023
    Yasomwe na

Pasiteri Niyonshuti Théogène wamenyekanye ku izina ry’inzahuke yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu azize impanuka ikomeye y’imidoka yabereye i Kampala muri uganda.

Ni impanuka yabereye mu Karere ka Kabale mu Majyepfo ya Uganda ahagana saa tanu z’ijoro (23h00).

Muri iyi mpanuka kandi yaguyemo n’umuhanzi Donath.

Muri ayo masaha y’ijoro nibwo aba banyarwanda bakoreye impanuka mu muhanda Kampala ubwo berekezaga i Kigali .

Biravugwa ko Pasiteri Théogène yari yahagurutse mu Rwanda, kuwa kane tariki 22 Kamena 2023 yerekeza i Kampala agiye kuzana abantu bari bavuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, ngo bari mu nzira bagaruka baje guhura na bus irabagonga, we ahita yitaba Imana mu gihe uyu muhanzi we yabanje kujya muri koma ariko nawe aza gushyiramo umwuka nyuma.

Théogène Inzahuke yagiye amenyekana cyane yigisha abantu binyuze mu butumwa bw’Imana yavugaga ku mbugankoranyambaga ndetse umuntu ntiyabura kuvuga ko uyu mugabo yari yarigaruriye imitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Ni umugabo wakunze gukangurira urubyiruko kuva mu biyobyabwenge kuko wasangaga bamwifashisha hirya no hino mu kwigisha abantu kuva mu byaha bakareka ibiyobyabwenge ahubwo bakiyegurira Yesu, biragoye kubona nta muntu utamuzi kuko benshi birirwaga bakurikiye ubutumwa bwe kuri Social media.

Ni kenshi pasiteri Théogène Niyonshuti yagiye akora Impanuka ariko Imana igakinga ukuboko
ndetse akaba yari anafite icyuma mu kuguru kubera indi mpanuka n’ubundi yakoze.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru