Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Werurwe 2022 muri Kigali Arena habereye umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona ya Basketball wahuje amakipe abiri akomeye, ariyo Patriots na REG BBC, aho byarangiye Patriots ikatishije itike yo kuzakina mu marushanwa nyafurika y’umukino wa Basketball "BAL 2022" izabera mu Rwanda.
Ni umukino Patriots yakinnye ntawuyiha amahirwe ariko byarangiye yigaranzuye REG BBC benshi bahaga amahirwe menshi yo gutsinda uyu mukino ariko byaje kurangira itabyitwayemo neza kuko yatsinzwe ku manota 70 ya Patriots kuri 63.
Ikipe ya Patriots yaje gukina benshi batayiha amahirwe ndetse mu gace ka mbere ntiyabashije kwitwara neza kuko yatsinzwe na REG amanota 19 kuri 14.
Ibintu byakomeje kwanga kuri iyi kipe kuko wabonaga idatanga ikizere cyo gutsinda mu gace ka Kabiri ndetse bagiye kuruhuka REG BBC iyoboye umukino n’amanota 23 kuri 16, hamwe n’igiteranyo cy’amanota 42 ya REG BBC kuri 30 ya Patriots.
Ibintu byaje guhindura isura aho amakipe yombi yavuye mu kiruhuko Patriots ifite imbaraga zidasanzwe, ubona ishyaka ryo gutsinda riri hejuru cyane, ndetse byatumye yitwara neza itwara agace ka gatatu ku manota 21 kuri 10 ya REG BBC.
Mu gace ka 4 ka nyuma ikipe ya Patriots yakomeje gusatira cyane ishakisha amanota mu gihe REG BBC yasaga nkiyamaze kunanirwa nabwo iza kugatwara ku manota 19 kuri 11 ya REG BBC.
Umukino warangiye ku giteranyo cy’amanota 70 ya Patriots kuri 63 ya REG BBC, abafana ba REG batashye barakaye cyane bavuga ko ikipe yabo yarangaye cyane.
Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu ni ahoo ikipe y’abari n’abategatugori ya REG BBC nayo yatsinze ikipe ya the HOOPS RWANDA amanota 69 kuri 50, bituma REG y’abagore ikomeza kugaragaza ko ari ikipe ikomeye cyane.

























