Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Paul Kagame yatanze ibyangombwa ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Friday 17 May 2024
    Yasomwe na

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024, Perezida Kagame yashyikirije Komisiyo y’igihugu y’Amatora, NEC, Kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ahagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Akihera ku cyicaro gikuru cya NEC i Kigali mu Kiyovu, Kandi da Perezida PAUL KAGAME yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Oda Gasinzigwa.

Perezida Kagame yari aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars.

Umukuru w’Igihugu yasabwe icyemezo gitanzwe na FPR Inkotanyi kigaragaza ko yamutanzeho umukandida mu itora rya Perezida wa Repubulika. Yasabwe kandi icyemezo cy’uko afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko n’icyemezo cy’uko inyandiko zatanzwe ari ukuri.

Mu bindi yasabwe harimo icyemezo cy’uko yagaragaje umutungo we; byose yabitanze muri kopi ebyiri imwe isigara muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora indi iterwamo kashe kuri buri rupapuro arayisubirana.

Perezida Kagame nta cyangombwa na kimwe atigeze ashyikiriza Komisiyo y’Amatora.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru