Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Paul Kagame yegukanye intsinzi yenda kuzuza 100%

Tuesday 16 July 2024
    Yasomwe na

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame byatangajwe ko yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu ku majwi 99.15%, akurikirwa na Dr Habineza Frank nawe akurikirwa na Mpayimana Philip mu majwi y’agateganyo.

Ni amajwi arenga 78.9% yabaruwe ku mugoroba wo ku munsi w’itora, tariki ya 15 Nyakanga 2024, yerekana ko na Dr Frank Habineza wa Green Party afite 0.53%, na ho umukandida wigenga Philippe Mpayimana we iby’ibanze bigaragaza ko afite amajwi 0.32%.

Akimara kumva icyerekezo cy’aho intsinzi yerekeza, umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yatangaje ko kugira amajwi menshi gutya bigaragaza icyizere Abanyarwanda bamufitiye ndetse kigenda cyiyongera uko iminsi yigira imbere.

Ati: “Mbishyize mu buryo bw’ubuzima bw’abantu, bw’umuntu nanjye bundeba, iki gikorwa cy’amatora, cyo kwiyamamaza twabanje, cyo gutora, noneho n’ibitugaragarijwe bimaze gusohoka bivuze mu buzima bw’umuntu ikintu gikomoye, bivuze icyizere mbashimira. Icyizere ntabwo cyoroshye ubundi, nta kintu uha umuntu ngo ahite akugarurira icyireze. Ni ikintu wubaka ubundi mu gihe."

Yakomeje avuga ko igihe cyose atajya yiheba kuko no mu bikomeye icyizere afitanye n’abaturage kimufasha kumva ko bazafatanya bakabikemura.

Ati “Niba mujya mwitegereza kandi muri iyi myaka tumaranye n’ibikorwa byinshi ari ko rimwe na rimwe bigorana, hari uwari wambona nsa n’uwashobewe? Ntabwo njya nshoberwa na busa no mu bigoranye tuzanyuramo cyangwa tumaze kunyuramo. Ni cya cyizere mba mfitanye namwe nizeye ko tuzabikemura."

Perezida Kagame yahamije ko iby’ibanze byavuye mu matora byatangajwe ari ubudasa inshuro nyinshi buyobera amahanga.

Ati “Ni ibintu bidasanzwe, ni yo mpamvu abenshi batabyumva bakabinenga ariko bigakomeza ahuwo bikiyongera. Ibi kandi ndabigarukaho, ni ubudasa bwa FPR, ni ubudasa bw’Abanyarwanda. Ndabashimira rero nk’Abanyarwanda, nka FPR ituri imbere mu bitekerezo, mu bikorwa, mu ngiro ya politike, ndashimira urubyiruko mwebwe, tuzajye dukora ibishoboka byose abantu bashobora, dukore ibintu bibe bizima binoge bibe n’umuco wacu, hanyuma duhangane n’ibibazo.”

Perezida Kagame yavuze ko buri wese akwiye kumva ko afite uruhare mu gukemura ibibazo igihugu cyahura na byo aho kwitana ba mwana ngo umwe yite undi nyirabayazana.

Ukurikije aho amajwi yerekeza intsinzi biragaragara ko Paul Kagame agiye kongera gutegeka u Rwanda manda y’imyaka 5 iri imbere nk’uko itegeko nshinga ryo mu 2003 ryavuguruwe 2015 ribyemerera.

Kuri buri ntara uko byagenze mu gutora

Abemerewe gutora mu 2024: 9, 071, 157

Amajwi amaze kubarurwa: 7, 160, 864

▪️Amajyaruguru:

Paul Kagame 99.67%
Habineza Frank 0.24%
Mpayimana Philippe 0.09%

▪️Amajyepfo
Paul Kagame 98.62%
Habineza Frank 0.72%
Mpayimana Philippe 0.66%

▪️Iburasirazuba

Paul Kagame 99.3%
Habineza Frank 0.64%
Mpayimana Philippe 0.05%

▪️Iburengerazuba

Paul Kagame 99.59%
Habineza Frank 0.09%
Mpayimana Philippe 0.32%

▪️City of Kigali

Paul Kagame 98.58%
Habineza Frank 0.98%
Mpayimana Philippe 0.44%

Ijanisha ku rwego rw’igihugu

✍️ Paul Kagame 99.15%
✍️ Habineza Frank 0.53%
✍️ Mpayimana 0.32%

Biteganyijwe ko tariki ya 27 Nyakanga aribwo hazatangazwa amajwi y’ibyavuye mu matora Rusange yaba aya Perezida n’ay’Abadepite bya burundu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru