Tuesday . 26 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Perezida Kagame na Macky Sall babonanye n’abahanzi bakomeye

Thursday 24 February 2022
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame yitabiriye ubutumire bwa Mugenzi we Macky Sall wa Senegal mu gutaha Stade yitiriwe Abdoulaye Wade wahoze ayobora icyo gihugu. Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatatu, aho abakuru b’ibihugu byombi bahuye n’abahanzi barimo Fall Ipupa umwe mu bitabiriye uyu muhango n’abandi bakomeye ku mugabane w’Afurika.

Nkuko inkuru tuyikesha ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko iki gikorwa cyo guhura n’aba bahanzi cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23Gashyantare 2022 nyuma gato bataramiye ibihumbi byinshi byiganjemo abanya-Senegal n’inshuti ziturutse ku migabane itandukanye bitabiriye umuhango wo gufungura iyi stade ku mugaragaro.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter bwaherekejwe n’amafoto agaragaza Perezida Kagame na mugenzi we Macky Sall bari kumwe n’abahanzi b’ibyamamare barimo na Fally Ipupa ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’abandi bakomeye kuri uyu mugabane, Ismael Lo na Youssou N’Dour nabo bafite izina rukomeye cyane muri Afurika.

Uyu muhango nyirizina wo gutaha sitade yakira abantu ibihumbi 50 byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, byitabiriwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo n’abakuru b’Ibihugu binyuranye nka perezida wa Turikia Erdogan.

Usibye abayobozi bari bitabiriye uyu muhango habaye n’umukino wahuje abanyabigwi (Legends) mu mupira w’Amaguru muri Senegal ndetse n’abandi bo ku mugabane wa Afurika, amakipe yombi anganya igitego 1-1.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru