Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Perezida Kagame na Madam bashyize indabo ku kimenyetso cy’Intwari

Wednesday 1 February 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku kimenyetso cy’Ubutwari bunamira Intwari nk’icyimenyetso cyo kuziha icyubahiro kubwo kwitangira u Rwanda.

Ni umuhango wabereye ku Gicumbi cy’intwari i Remera mu Mujyi wa Kigali, mu kwizihiza Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 29.

Umuhango wo kwizihiza Intwari wabereye mu gihugu hose ku rwego rw’umudugudu, aho abaturage baganirijwe ku butwari bwaranze Abanyarwanda n’intwari zitangiye igihugu mu bihe bitandukanye zimwe zikahasiga ubuzima.

Intwari zibukwa ziri mu byicuro bitatu ari byo Imena, Ingenzi n’Imanzi ari nazo zo mu cyiciro cy’Ikirenga zirimo Maj. Gen Fred Gisa n’Umusirikare utazwi. Kugeza ubu nta ntwari ziraboneka mu cyiciro cy’Ingenzi mu gihe hakiriho bamwe mu ntwari z’Imena ari zo Abana b’i Nyange.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: "Ubutwari mu Banyarwanda Agaciro Kacu".

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru