Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Perezida Kagame yagaragaje amahirwe shobora gutsindisha abo bazahana

Tuesday 18 June 2024
    Yasomwe na


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko mu gihe abakandida Perezida bagiye gutangira kwiyamamaza kuyobora igihugu, buri umwe afite ibyo ashingiraho yerekana icyo azakorera abaturage ashaka kuyobora, avuga ko we amahirwe afite ari uko afite ibyo ashingiraho.

Yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’igitangazamakuru cy’Igihugu, RBA, kuri uyu wa Mbere, ikiganiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo n’ibijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Abajijwe ku myiteguro n’icyo we nk’umukandida Perezida hamwe n’abo bagiye guhurira mu baturage, Perezida Kagame yavuze ko buri wese afite ibyo azabwira abaturage ariko we bisa n’ibyorishye.

Yagize ati: "Ati “Kwiyamamaza, kongera gutorerwa kuba Umukuru w’Igihugu, twebwe dufite amahirwe yo kuvuga ngo hari ibyaturanze tumaze gukora mu myaka ishize. N’abandi bafite ibyabaranze cyangwa bifuza ko bibaranga, bumva ndetse banarushaho, ni yo mpamvu baboneka, bagashaka umwanya wo kuyobora igihugu. Ibyo ni uburenganzira bwabo. Ariko ubureganzira bundi ni ku baturage, guhitamo bishingiye ku cyo wabonye, ku cyo wagizemo uruhare.”

Umukuru w’Igihugu yatangaje ko ibyashobokaga atakoze muri manda iri kurangira, ateganya kubikora, afatanyije n’Abanyarwanda. Yashimangira ko kuba abaturage bamushima, bitazatuma adatekereza gukora ibirenze.

Muri aya matora, Paul Kagame uzaba ahagarariye Umuryango FPR Inkotanyi azahatana na Dr. Frank Habineza wa DGPR (Green Party) n’umukandida wigenga, Mpayimana Philippe. Aba bakandida ni na bo bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2017.

Abakandida Perezida bemejwe na NEC bazatangira kwiyamamaza kuva tariki ya 22/06/2024 birangire tariki ya 13/07, saa 23:59

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru