Tuesday . 26 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Perezida Kagame yageze Kingston muri Jamaica

Thursday 14 April 2022
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame yaraye ageze i Kingston mu Murwa mukuru wa Jamaica mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Yakiriwe n’Umuyobozi wa Jamaica witwa Sir Patrick Allen hamwe na Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu witwa Andrew Holnes.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame ari buze kugeza ikiganiro ku bagize Inteko nshingamatageko y’iki gihugu.

Perezida Kagame Akigera muri Jamaica yahise ajya kunamira intwari ya kiriya gihugu yitwa "Marcus Mosiah Garvey" uri mu barwanyije ivangura rishingiye ku ruhu ryakorerwaga Abirabura.

Jamaica ni igihugu gituwe na miliyoni 2,9 kikamenyekana cyane ku muco wihariye kigira, aho 90% by’abagituye ari Abirabura. Iki gihugu ni cyo cyatangirijwemo ibitekerezo bya ’Rastafarianism’ byageze no mu Rwanda, mu gihe kandi ari cyo cyatangirijwemo injyana zakunzwe ku Isi nka Reggae na Dancehall.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru