Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Perezida Kagame yahaye umwanya Mpayimana muri Minisiteri y’Ubumwe "MINUBUMWE"

Friday 12 November 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Perezida Kagame yahaye umwanya Mpayimana Philip w’Impuguke nkuru ishinzwe uruhare rw’abaturage (Senior Expert in charge of Community Engagement) muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Mpayimana ni umunyapolitiki wigenga ukorera politiki ye mu Rwanda, bitandukanye n’abiyitaga abanyapolitiki bakayikorera hanze nk’uko nawe yahoraga yitandukanya nabo.

Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo 2021, mu bayobozi bashya bahawe imirimo harimo na Mpayimana Philip.

Uyu Mpayimana ni Kandida Perezida wigenga mu matora ya Perezida yabaye mu 2017 aho yabonyemo amajwi 0.59%, yaje arusha amajwi Umukandida w’Ishyaka Green Party, Dr. HABINEZA Frank wagize 0.51% mu gihe amatora yegukanywe n’Umukandida ari nawe Perezida Kagame Paul.

Twakibutsa ko Bwana Mpayimana Philip ari we Mukandida Perezida mu 2017 watangaje bwa Mbere ko nk’Umukandida wigenga yemeye ko yatsinzwe amatora nyuma y’imibare y’agateganyo ya komisiyo y’igihugu y’amatora, aho yari yagizemo 0.72%, uwari umukurikuye FrankHabineza agira 0.42% naho Perezida Kagame yagize 98.66%.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru