Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Perezida Kagame yakiriye intumwa ya Perezida Ndayishimiye

Monday 10 January 2022
    Yasomwe na

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco, na Siporo mu Burundi, Amb. Ezéchiel Nibigira wari umuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we Perezida Ndayishimiye Evariste.

Ibiro by’umukuru w’igihugu binyujije ku rukuta rwa Twitter byanditse ko iri tsinda ryagejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Évariste Ndayishimiye.

“Ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.’’

Ibi biganiro byitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent n’Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Vincent Nyakarundi.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi kuva mu 2015, ubwo nyakwigendera Nkurunziza Pierre yari ku butegetsi akiyamamariza manda itaravuzweho rumwe, abatarayishakaga bayita iya Gatatu mu gihe we yayitaga iya kabiri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru