Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Perezida Kagame yamuhurije abakeka ko Congo yatera u Rwanda

Thursday 2 March 2023
    Yasomwe na

Mu kiganiro n’Abanyamakuru, kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yasubije abibaza niba Congo itazashyira igashoza intambara yeruye ku Rwanda.

Ababyibwira, kimwe na Kakooza Nkuriza Charles, uzwi mu itangazamakuru nka KNC, babihera ku magambo y’abasirikare ba Congo bajya bumvikana bavuga ko biteguye gutera u Rwanda mu mugambwi wo kurwoneka kuri Congo tukaba intara ya 8 yindi yarwo.

Yababije agira ati: "Umubaga Mukuru wungirije w’ingabo za Congo, Gen Chiwewe Chiko yitangarije yuko amaze iminsi azenguruka mu bihugu bya SADEC kugira ngo intambara y’u Rwanda bayitsinde kandi wumvise n’amagambo amaze iminsi avugwa yaba ari Perezida (Tshisekedi), nubwo wabifashe nkaho ari imikino, yivugiye ku giti cye yuko ari wowe (Perezida Kagame) kibazo cy’umutekano muri Afurika. Wareba ibyo abandi bose babajije (abanyamakuru) nkabona yuko tubifata nkaho ari ugukina ariko wenda bikaba ari na Serieux (bikomeye), ese twaba twiteguye ko tugiye guterwa na Congo, kuko banavuze ko bashaka kutwiyomekaho tukaba intara ya munani. Mwadusubiza kuri ibyo, mukaduhumuriza cyangwa se mukaduteguza tukitegura."

Mu kumuubiza, Perezida Kagame yeruye ko ntaho abona bishingiye.

Akomeza agira ati: "Ntabwo mbona byashoboka; nushaka uryame uainzire, wicure, wiyongere ibyo ntabwo ari ikibazo."

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko uko kwigamba kw’umusirikare wa Congo kudafite ishingiro, ari uburenganzira bwe bwo kuvuga.

Ati: "Afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashaka, ntabwo ibivugwa byose biba ari ukuri cyane cyane iyo bivugwa ku kibazo cya Congo kivugwa n’abanyekongo bo muri leta."

Perezida Kagame yavuze ko icyo azi neza ari uko SADEC ishobora gushaka gufasha mu gukemura ikibazo cya Congo.

Perezida Kagame yongeye kuvuga ko iyo udashaka intambara uyitegura kandi iyo ushaka amahoro utegura intambara, bityo u Rwanda rushaka amahoro kandi rukaba rwariteguye cyera.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru