Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Perezida Kagame yasubije, ku mbabazi Bamporiki yamusabye

Friday 6 May 2022
    Yasomwe na

Hon. Bamporiki Edouard, wahagaritswe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Kane, yanditse ubutumwa yemera icyaha cyo kwakira indonke anasaba imbabazi umukuru w’Igihugu.

Uyu mugabo kuri ubu ufungiye iwe mu rugo mu gihe hakorwa iperereza, yasabye imbabazi mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter, avuga ko yumva nta jambo agifite ku byo yakoze usibye gusaba imbabazi gusa.

Bwana Bamporiki yahagaritswe muri Guverinoma ahita anatangira gukurikiranwaho akaba icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo nkuko RIB yabitangaje.

Perezida Kagame yasubije

Bamporiki akimara gushyiraho ubwo butumwa, uwitwa Yumva Jean Paul, uzwi nk’Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu mu karere ka Kamonyi, yamuhaye imbabazi, amusaba kutongera gukora ibisa bityo.

Mu minota irenga nka 20 Perezida Kagame yavuze ko ibyo Yumva avuga ari byo ariko yibutsa usaba imbabazi ko bidakwiye kuba ibyo guhora hasabwa imbabazi.

Perezida Kagame yagize ati, "Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. #Kutongera gukora ibisa nkibyoyakoze bibi. Bitaruguhora mubibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari nabandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko nokukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!"

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru