Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Perezida Kagame yavuze ko Ibigo bimwe bya Leta bigiye kwegurirwa abikorera

Tuesday 2 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baherutse guhabwa inshingano muri Guverinoma y’u Rwanda, Perezida wa Repulika Paul Kagame yavuze ko ibigo bimwe bya Leta bigiye kwegurirwa abikorera.

Ku gicamusi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Kanama 2022 , Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yongeye gushimangira ko igihe kigeze kugira ngo ibigo bimwe bya Leta byegurirwe abikorera.

Yagize ati"Hari ibigo bigomba kwegurirwa abikorera vuba na bwangu, Leta, guverinoma cyangwa inzego za leta. Ubundi ntabwo akazi kacu ari ukujya mu bucuruzi n’ibintu bisa nk’ibyo, ahubwo dufasha abikorera gucuruza kugira ngo bagere kuri byinshi. Ibyo ndibwira ko byumvika."

Abarahiye ni Minisitiri ushinzwe Ishoramari rya Leta, Eric Rwigamba n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ildephone Musafiri.

Minisitiri w’ishoramari rya Leta

Mu bindi Umukuru w’Igihugu yavuze ni icyifuzo cyuko hakoreshwa neza amahirwe aboneka mu buhahirane n’ibindi bihugu bya Afurika binyuze mu isoko rusange rya Afurika, hibandwa gutezimbere ishoramari.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru