Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Perezida Kagame yavuze impamvu Nyagatare yabimburiye utundi turere Burera ikaduheruka

Tuesday 28 February 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Samuel Mutungirehe

Ubwo hamurikwaga uko uturere twarushanyije mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2022, Perezida Kagame yaketse zimwe mu mpamvu zatumye akarere ka Burera kaba akanyuma bifitanye isano na Nyagatare yaje ku mwanya wa mbere.

Perezida Kagame yavuze ko imyanya y’utwo turere ifitanye isano n’ikinyobwa cya Kanyanga kihinjirira kiva mu gihugu gituranyi.

Yagize ati: "Nahoze numva uko basomaga amazina, Burera niyo yaje, yabaye iya mbere uhereye hasi, uhereye inyuma, buriya hagomba kuba hari impamvu. muri urwo rutonde uko bakurikirana abantu bige n’impamvu zibitera gutyo.

Impamvu nkeka, iya mbere muri Burera hariyo Kanyanga nyinshi. Muzabikirikirane mumbwire ko ataribyo."

Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati: "Kanyanga zambuka imipaka byahindutse ibintu biri aho, Kanyanga murayizi. Ndetse n’impamvu Nyagatare iahobora kuba yabaye iya mbere igomba kuba yaragabanyije Kanyanga, naho yari ihari. kuko yari ihari nyinshi cyane, ndetse icyo gihe yari ihari nyinshi cyane uko mbyibuka Nyagatare ntabwo yigeze iza muba mbere."

Perezida Kagame yakomeje avuga ko icyo gihe Nyagatare igifite Kanyanga nyinshi iva hanze nayo yazaga mu myanya ya nyuma.

Ikindi asanga gitera uturere tumwe nka Burera kuza mu myanya ya nyuma ari ubuyobozi.

Ati: "Hagomba kuba hari ikibazo cy’ubuyobozi, hagomba kuba hari ikibazo cy’ubuyobozi, nacyo mugisuzume. Niba ari umuyobozi w’ako karere cyangwa ahandi bayobozi ku zindi nzego muri ako karere mubisuzume vuba na bwangu; ubwo hagomba kuba hari kudakurikirana."

Uturere dutandatu twa mbere, nk’uko Minisitiri w’Intebe yabisobanuye twarushanyije amanota make cyane ku buryo hari n’udufite amanota angana.

Ikindi ni uko isuzuma ry’iyi nshuro ryakozwe mu buryo nta mugiho weswa mu bipimo by’igice, kandi kasuzumwa ibifatika gusa byasojwe gukorwa nkuko byemereanyojweho mu gihe cyashize ubwo umukuru w’igihugu yasabaga ko hahindurwa uburyo bapimamo iyo mihigo.

Minisitiri w’Intebe ashimira Meya wa Rulindo wake ku mwanya wa Gatatu mu kwesa neza imihigo 2022.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru