Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Perezida Kagame yazamuye mu Ntera umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

Wednesday 20 December 2023
    Yasomwe na

Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yazamuye mu Ntera Umugaba Mukuru w’Ingabo ajya ku ipeti rya General Mubarakh Muganga avuye kuri Lt General.

Ni izamuka mu Ntera rigeze ku muganga Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda nyuma yo kuzamura abandi basirikare batandukanye mu minsi ishize.

General Mubarakh Muganga wazamuwe mu Ntera ni umugabo wari imbere mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gen Mubarakh Muganga yavutse mu 1967, bivuze ko afite imyaka 56.

Gen Mubaraka Muganga, akomoka mu muryango w’abayoboke b’idini ya Islam. Ni umugabo ubona ko afite igihagararo kibereye umusirikare koko, akaba azwiho gukunda umupira w’amaguru byimazeyo dore ko yanabaye mu buyobozi bukuru bw’ikipe ya APR FC.

Gen Mubarakh MUGANGA yavukiye mu buhungiro muri Uganda, ari naho yinjiriye mu gisirikare agamije kwifatanya n’abandi mu rugamba rwo kubohora Abanyarwanda.

Kuva mu 1988 – 1989 afite imyaka 22, Gen Mubarakh MUGANGA yagiye mu masomo ya gisirikare yo ku rwego rwa cadet mu kigo cya gisirikare cya Jinja muri Uganda, ayarangije ahita ajya kwifatanya n’abarwanyi ba RPA Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru