Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Perezida Kagame yirukanye uwari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umuriro

Thursday 25 July 2024
    Yasomwe na

Perezida wa Repubulika yirukanye uwari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Intebe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2024, rivuga ku iyirukanwa rya Mujawamariya wabaye Minisitiri w’Ibidukikije mbere yo kugirwa uw’Umurimo.

ikigairo kirambuye: https://youtu.be/ALxTi0bT-uA?si=PzB5Z3B88kxb4Gvg

Amakuru ava mu nzego z’ubugenzacyaha avuga ko ibyo akurikiranyweho bifitanye isano n’ibyo yakoze ubwo yari muri Minisiteri y’Ibidukikije, umwanya yamazeho imyaka itari mike.

Hagiye gushira imyaka ibiri, ubwo tariki ya 09/12/2022 ikinyamakuru Mamaurwagasabo tubagejejeho ikigairo cy’urusobe rw’ibyaberaga mu kigo cy’amashayamba, Rwanda forest authority, byari bifitanye isano n’imitangire y’amasoko ndetse amwe muri yo nubu atarahabwa abayatsindiye, ibibazo mu gushyira abakozi ba Leta mu myanya muri icyo kigo n’ibindi byakururukaga bikagera ku wari minisitiri ariwe Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, biciye ku wari Umunyamabanga uhoraho muri iyo minisiteri (PS).

Mbere yo gusohoka kw’iri tangazo ryirukana Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, hari haciye iminsi mike hacicikana amakuru ko uwo PS n’abandi bayoboraga muri icyo kigo cy’amashyamba hamwe n’abandi bari bafite aho bahurira n’amasoko ataratanzwe batawe muri yombi na RIB, mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo hagenzurwe ibigize ibyaha.

Mu gihe cyose Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yaba afite aho ahuriye n’abo batawe muri yombi barimo na PS ntibyatinda kumvikana nawe yatawe muri yombi na RIB nyuma yo kumukuraho ububasha.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru