Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Perezida Kagame yongeye kugira Dr. Ngirente Minisitiri w’Intebe

Tuesday 13 August 2024
    Yasomwe na

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Dr Edouard Ngirente Minisitiri w’Intebe,. umwanya asubiyeho nyuma yo gusoza Manda ishize y’imyaka 7 ariwe uyoboye Guverinoma.

Itegeko nshinga rya 2003 nk’uko ryavuguruwe mu 2015 kugeza ubu riteganya ko Perezida wa Repubulika watowe akimara kurahirira inshingano Ako kanya Guverinoma iba isheshwe, ni ukuvuga ko Minisitiri w’Intebe n’abandi baminisitiri n’abanyamahanga ba Leta baba bavuyeho.

Rivuga kandi ko Perezida ashyiraho Minisitiri w’Intebe mu gihe kitarenze iminsi 15 akimara kurahira.

Minisitiri w’Intebe nawe akimara kuboneka ashyiraho abagize Guverinoma mu gihe kitarenze iminsi 15.

Biteganyijwe kandi ko ejo kuwa 3 tariki ya 14 Kanama Perezida Kagame azakira Indahiro z’abagize inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite batowe mu matora yahujwe n’aya Perezida tariki ya 15 Nyakanga, ndetse na bucyeye bwaho tariki 16 mu bahagarariye ibyiciro bitegabywa n’itegeko nshinga.

Nasoza iyi manda, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, azaba akuyeho agahigo ka Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 11 n’igice kuko we (Ngirente) yazaba amaze imyaka 12, ni ukuvuga imyaka 7 amazeho ndetse n’indi 5 azaba amazeho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru