Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Perezida Tshisekedi yasubije abakibaza niba gahunda yo gutera u Rwanda igihari

Monday 1 April 2024
    Yasomwe na

Mu kiganiro Perezida wa DRC, Felix Anthoie Tshisekedi yagiranye n’ibinyamakuru birimo Le Monde, yabajijwe niba gahunda yo gutera u Rwanda igihari, asubiza ko hagitegerejwe ko inzira z’ibiganiro zirangira.

Ubwo yiyamamarizaga Manda ya Kabiri, Perezida Tshisekedi yavuze ko afite ubushobozi bwo kurasa i Kigali ahagaze i Goma, anavuga ko natorwa azasaba inteko kumwemerera gutera u Rwanda ashinja kuba inyuma ya M23 bahanganye.

Tshisekedi amaze gutsindira kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri hari abavuze ko icyo yashakaga yakigezeho, kuko imvugo zo gutera u Rwanda zabaye nk’izihagaze.

Mu kiganiro Perezida Tshisekedi yagiranye n’ibinyamakuru birimo Le Monde, yabajijwe niba gahunda yo gutera u Rwanda igihari, asubiza ko hagitegerejwe ko inzira z’ibiganiro zirangira.

Ati” Yego, ariko habanje kubaho ibikorwa byinshi bya dipolomasi, atari ukuvuga ko hari igitutu cyashyizwe kuri RDC ahubwo ari ukugira ngo turebe ko haboneka amahoro. Ntabwo nahisemo iyi nzira kubera ko mfite intege nke, ahubwo ni uko nari mfite icyizere ko hari icyo yagezaho.”

Tshisekedi yavuze ko yashatse gutanga amahirwe ya nyuma ku nzira y’amahoro mbere yo gukoresha intwaro.

Ati “Ni inzira yo gutanga amahirwe ya nyuma mbere y’uko dusubiza abadushotora kuko ibikenewe turabifite.”

Tshisekedi yavuze ko yashatse gutanga amahirwe ya nyuma ku nzira y’amahoro mbere yo gukoresha intwaro.

Ati “Ni inzira yo gutanga amahirwe ya nyuma mbere y’uko dusubiza abadushotora kuko ibikenewe turabifite.”

Perezida Kagame aherutse kubwira Jeune Afrique ko adafata amagambo ya Tshisekedi nk’imikino.

Ati “Kubera iki ntabiha agaciro? Tshisekedi ntacyo atakora mu gihe cyose asa nk’utumva ingaruka z’ibyo avuga nka Perezida wa RDC. Kuri njye mbibona nk’ikibazo yifitiye gikomeye ngomba kwitaho. Bivuze ko ijoro rimwe ashobora kubyuka agakora ikintu utatekerezaga ko gishoboka."

Ibibazo hagati y’u Rwanda na Congo bikomeje Kandi gushakirwa umuti mu biganiro bitandukanye bigenda bipangwa n’abakuru b’ibihugu n’imiryango itandukanye, kugira ngo birusheho kugarura amahoro mu karere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru