Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Perezida Zelensky yatangiye gushinja Putin Jenoside

Monday 4 April 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ko ibitero by’Uburusiya ku gihugu cye ari "iyicarubozo ku gihugu cyose".

Yabitangaje mu kiganiro yahaye CBS News mu ijoro ryo ku cyumweru, yavuze ko abaturage ba Ukraine barimo kurimburwa n’Uburusiya.

Nazar na Timur bahungiye muri Pologne babazwe kenshi kugira ngo bagarure kureba nyuma yo gukomerekera mu bitero by’ibisasu by’Abarusiya

Abajijwe niba ibyo bikorwa bigize jenoside, yasubije ati: "Mu by’ukuri, iyi ni Jenoside. Kurimbura igihugu cyose n’abagituye. Turi abaturage ba Ukraine. Dufite ab’ubwenegihugu burenga 100.

"Ibi ni ukwica no kurimbura ubwo bwenegihugu bwose."

Mu yindi video yasohotse nyuma nijoro, Zelensky yavuze ko "umuntu wese uhamwa n’ibi byaha azashyirwa mu Igitabo cy’Abicanyi, azashakishwa agahanwa."

Abasivile bagera ku 3,500 barakomeretse abandi arapfa

Ibiro by’uburenganzira bwa muntu by’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) byatangaje ko abasivile bagera ku 3,455 bakomeretse cyangwa bagapfa muri iyi ntambara.

Iri shami rya UN rivuga ko muri abo abarenga 1,400 bapfuye naho 2,000 bagakomereka.

Iyo mibare ariko ni ikigereranyo cyo hasi kandi ONU ivuga ko imibare nyayo ishobora kuba irenze iyi.

Ahishwe hakanakomereka benshi kugeza ubu ni mu duce twa Donetsk na Luhansk mu burasirazuba, aho Uburusiya burwanira ko utu duce twemerwa nka leta zigenga.
Source: BBC Gahuza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru