Tuesday . 26 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Perezida wa Sena amaze kwegura

Thursday 8 December 2022
    Yasomwe na

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Iyamuremye Augustin atanze ibaruwa y’ubwegure bwe ku mwanya yariho ndetse no ku mirimo y’umusenateri.

Mu ibaruwa y’ubwegure bwe, Hon. Dr. Iyamuremye yatangaje ko yeguye kubera impamvu z’uburwayi akaba akeneye gufata umwanya wo gukomeza kwivuza bitabangamiye inshingano ashinzwe.

Yagize ati “ Mboneyeho kongera gushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, icyizere ntagereranwa atahwemye kungaragariza. Namwe ba nyakubahwa basenateri nongeye kubashimira ko mwantoye kandi mutigeze muntererana muri izi nshingano zitoroshye. Aho naba naragize intege nke si ku bushake, mbisabiye imbabazi kandi mbijeje ko ntazigera niyumvamo ko nacyuye igihe mu ntege nke zanjye zose nzakomeza kwitangira igihugu.”

Uyu wari umwe mu banyacyubahiro batanu ba mbere mu gihugu yatowe na bagenzi be ku mwanya wa Perezida wa Sena tariki ya 17/10/2019.

Uyu musaza w’imyaka 76 yabaye yinjiye mu nteko ishinga amategeko avuye ku mwanya wo kuyobora Urwego Ngishwanama k’Inararibonye z’Igihugu.

Ubwo yafataga ijambo rya mbere amaze gutorwa

Yari yungirijwe na Hon. Esperance Nyirasafari hamwe na Dr Mukabaramba Alivera ku myanya ibiri ya Visi Perezida wa Sena.

Biteganyijwe ko ejo, ku wa 9/12/2022, Inteko Rusange izagezwaho ubwegure bwe, yemeze ko Perezida wa Sena avuye burundu mu mirimo ye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru