Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Perezida wa Ukraine arageza ijambo ku kanama ka UN gashinzwe umutekano

Tuesday 5 April 2022
    Yasomwe na

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ari bugeze ijambo ku Kanama ka Loni (Unated Nation) gashizwe Umutekano, aho ari bugaragaze ubugome bw’ingabo z’Uburusiya zakoze mu ntambara zashoye ku gihugu cya kizira gushaka kujya mu muryango NATO.

Ari bugagaraze kandi ibijyanye n’imirambo y’abaturage b’Abanya-Ukraine yabonetse mu mugi wa Bucha uri hafi y’Umurwa mukuru Kyiv, ingabo z’Uburusiya ni zo zishinjwa kwica abo basivile.

Kugeza ubu Uburusiya buhakana ibyo birego, Perezida Vladmir Putin akavuga ko amashusho yagaragajwe y’ubwo bwicanyi yafashwe mu buryo busa no gukina film, atari ukuri.

Putin Vladmir

Umuyobozi mukuru w’Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Madam Michel Bachelet Verónica Michelle Bachelet Jeria nawe ufite ikicaro muri uwo mugi wa Bucha yavuze ko ibyakorewe muri uwo mugi birenze ukwemera, asaba ko habaho gusigasira ibimenyetso kugira ngo iperereza rizashobore gukorwa neza ndetse n’ibihano bizashobore gufatwa.

Hagati aho, Ubufaransa n’Ubudage byatangaje ko hari abadipolomate b’Uburusiya bagiye guhambirizwa ku butaka bw’ibyo bihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru