Ndayambaje Jean Claude
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 15 bakekwaho guhimba ubutumwa bugaragaza ko bipimishije Covid-19 Kandi ubwo butumwa ari baringa.
Umukino wahuje APR fc na Rayon sports bamwe mu bafana bagaragaje bafite ubutumwa mpimbano aho kuri ubu bagiye gukurikiranwa n’amatego .
Mu kiganiro yagiranye na Radio y’Igihugu, umuvugizi wa police y’u Rwanda CP John Bosco Kabera araburira abakora ayo manyanga .
Yagize ati "Nukuburira abafana ko bareka gukora ibyaha ntabwo waba wari umaze igihe utagera ahabera umupira ngo nurangiza ujye guhimba ubutumwa , ubu rero abo twafashe bagiye kubera abandi urugero bahanwe kuko ibyaha bakoze bihanirwa n’amategeko."
Ku ruhande rwa Ferwafa, umuvugizi wayo, Jules Karangwa, yashimiye polisi y’u Rwanda imikoranire irihagati yabo na Ferwafa mu kurushaho kunoza izi ngamba zashyizweho zo gukumira icyorezo cya Covid-19 ndetse yongera kwibutsa abafana ko bagomba gukirikira anabwiriza.
Yagize ati "Ngira ngo nkuko twagiye tubivuga Mbere yo gusubukura iyi mikino ,abafana bakemererwa kwinjira ku bibuga ndasaba abantu rero ko twafatanyiriza hamwe tukubahiruza aya mabwiriza."
Wari umukino wa "Derby" witabiriwe n’abafana benshi ndetse kubera ubwinshi bwabo byatumye stade ya Kigali i Nyamirambo ifungwa Kuko yari yamaze kuzura bamwe bakurikiranira umupira bari hanze ku ma radio.
Amabwiriza avuga ko umuntu wese wemerewe kwinjira kuri stade agomba kubanza kugaraza ibyangombwa bigaragaza ko yipimishije Covid-19 kandi ari muzima nta bwandu bwa Covid-19 afite.






















