Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Polisi yagize icyo ivuga ku mugide waguye muri ’GYM’

Saturday 7 January 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ku wa kane tariki ya 5 Mutarama 2023, mu masaha y’ikigoroba mu karere ka Musanze haturutse inkuru y’incamugongo ko Ndamiyabo Ferdinand wari umukozi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yitabye Imana nyuma kugwa mu nzu isanzwe ikorerwamo imyitozo ngororamubiri, ahazwi nko kwa Mujomba (Up town GYM).

Yari mugabo w’imyaka 41 wari ushinzwe kuyobora ba mukerarugendo (Guide), bivugwa ko yuriye imashini yo kwiruka kubera umuvuduko yari iriho, imukubita hasi batabaye ageze kwa muganga basanga yashyizemo umwuka.

Ni amakuru yemejwe n’umuvuzi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Alex Ndayisenga.

Yagize ati: "Yikubise hasi biturutse ku muvuduko mwinshi imashini yari ifite, kuko umuvuduko wari ku gipimo cya gatatu."

SP Alex Ndayisenga yaboneyeho kugira inama abasanzwe bakoresha imyitozo ngororamubiri muri za Gym kujya basobanurira abantu bahageze ari bashya kugira ngo hatagira ukora
impanuka nk’izi.

Twagerageje gushaka kuvugisha ubuyobozi bw’iyi nzu ya Uptown GYM kugira ngo tubababaze niba bafite uburyo bafasha ababagana mu gukora siporo ntibababoneka kuri Telefone ngendanwa.

Gusa amakuru mamaurwagasabo yamenye ni uko ba nyiriyi GYM nta bwishingizi bafitiye ababagana. Turacyakomeje gukurikirana iby’iyi mpanuka.

Biteganijwe ko nyakwigendera ashingurwa uyu munsi mu irimbi rya Gacaca.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru