Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

RDB yavuze ku muturage wishwe n’imbogo

Monday 26 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Kuwa gatandatu tariki ya 24 Nzeri 2022, ahagana saa 8h30’ zishyira saa 9h00’ umuturage witwa Semivumbi Felicien wo karere ka Musanze, mu murenge wa Shingiro, Akagari ka Mugali , umudugudu wa Kabeza , yakomerekejwe bikomeye n’imbogo ebyiri zatorotse Pariki y’Ibirunga.

Bikimara kuba, uyu muturage yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Shingiro nabo bahise bamwohereza ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kugeza ubwo nabo babonye batabishobora kumuvura bamwohereza ku bitaro bya Kigali (CHUK ) arinaho yaguye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.

Umwe mu bari kumwe n’uyu muturage aho kwa muganga, yari Abereye Nyirarume witwa Dusabimana Jean Claude, yabwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ko uwo Semivumbi yitabye Imana mu munsi wakurikiyeho bakimara kumukorera ibizamini, kuko zari zamukomerekeje mu mutima ndetse no mu mutwe.

Yagize ati: "Yitabye Imana mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, ntabwo tuzi uburyo turi bubigenze kuko nta muyobozi numwe uratuvugisha ngo atubaze uko byifashe; mutubarize kuko nta bushobozi bwo kwishyura ibitaro dufite."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro Nteziryayo Augustin mu kiganiro yagiranye na Mamaurwagasabo yaduhamirije ko uyu muturage yitabye Imana.

Yavuze, ko hari ubufasha buzatangwa bwo gufasha uyu muryango bijyanye n’indishyi nkuko bisanzwe bikorwa.

Yagize ati "Nibyo koko imbogo ebyiri zatorotse pariki mu gitondo cyo kuwa Gatandatu saa 5h00’ , ingore n’ikigabo zijya mu baturage, dukomeza kuzikumira ngo zitangiriza abaturage kuko bashaka kuzihururira. Gusa hari umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 wari urimo gushaka ubwatsi hafi yaho zari ziryamye zaguye agacuho hafi nka saa 8h30’, imwe iramusimbukana iba iramukomerekeje ajyanwa kwa muganga arinaho yaguye."

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB cyasubije kigira kiti: "RDB yifatanyije mu kababaro n’umuryango wa Felicien Semivumbi witabye Imana ikigega cya Leta (Guarantee Fund) kizabagoboka nk’uko amategeko abitehanya."

Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa Nyakwigendera Semivumbi Felicien wishwe n’imbogo wari ukiri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kigali CHUK, mu gihe bagitegereje ko hari urwego na rumwe ruza kubafasha.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru