Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

RDF yungutse abasirikare bashya basoje amasomo y’umwaka umwe biga.

Saturday 26 February 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyakiriye abasirikare bato basoje amasomo bari bamazemo umwaka umwe bitoza bya kinyamwuga.

Kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 25 Gashyantare 2022 mu kigo cya Gisirikare cya Nasho, nibwo hasojwe amasomo yari amaze hafi umwaka, abasirikare bayasoje bakaba barahawe ubumenyi bwose boshoboka bwo kuba bakwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura wayoboye uyu muhango yahaye ikaze abasirikare bashya ndetse abashishikariza kubahiriza indagagaciro n’amategeko ngengamyitwarire y’igisirikare cy’u Rwanda (RDF).

Yagize ati “Mwinjiye mu muryango mwiza wa RDF izwiho indangagaciro zirimo gukunda igihugu, ikinyabupfura n’umurava. Mukunde, mukorere igihugu cyanyu murinda n’abagituye. Ndabashishikariza guhora ku isonga mu nshingano zose muzahabwa."

Yakomeje abasaba kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura; nanone kandi yabibukije ko bagomba guhora biteguye kuba bahabwa inshingano zo kubungabunga amahoro n’umutekano no hanze y’imbibi z’igihugu, haba muri Afurika no hanze yayo bagahora biteguye .

Umwe mu basoje amasomo yavuze ko yishimiye kuba asoje amasomo ndetse akaba yahembwe nk’umunyeshuri witwaye neza akaba yavuze ko ikinyabupfura (Discipline ), gukurikiza amabwiriza yahawe aribyo byamufashije kuba yahembwe.

Umuhoza Yvette yagize ati "Ikinyabupfura , gukurikiza amabwiriza nahawe nibyo byampfashije kwitwara neza, kandi nzakomeza kubahiriza inshingano."

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru