Ikipe ya APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-0, mu mukino w’umunsi wa karindwi muri shampiyona y’u Rwanda.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu kuri stade Amahoro. Ikipe ya APR FC niyo yari yakiye Rayon Sports, amakipe yombi yatangiye umukino yatakana, ariko ku munota wa 26’ umugande Ronald Ssekiganda yaje gufungura amazamu ku mupira waruvuye muri koroneri ahita aterekaho umutwe igitego cya mbere kiba kiranyoye.
Ibyishimo bya APR FC byaje gukomeza ku munota wa 37’ ubwo umunya-Côte d’Ivoire William Togui yazaga guterekamo igitego cya kabiri. Igice cya mbere ni nako cyaje kurangira ikipe y’Ingabo z’Igihugu iyoboye n’ibitego 2-0.
Igice cya kabiri cyaje gutangira ikipe ya Rayon Sports ikora impindura ishaka kwishyura, ari nako APR FC nayo yagendaga yongeremo amaraso mashya.
Amakipe yose yagiye asatira izamu ariko iminota 90 iza kurangira ntagitego kibonetse. Mu minota yinyongera, ku munota wa 90+3’ nibwo Mamadou Sy winjiye mu kibuga asimbuye William Togui, yaje gushyiramo agashinguracumu. Umukino uza kurangira APR FC itsinze ibitego 3-0 bwa Rayon Sports.
Nyuma y’uyu mukino ikipe ya APR FC yahise ifata umwanya wa 5 n’amanota 11, naho ikipe ya Rayon Sports yagumye ku mwanya wa 2 n’amanota 13.
Ikipe ya APR FC izagaruka mu kibuga yakirwa na Musanze FC, naho Rayon Sports izakira AS Kigali.
























