Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Real Madrid ikomeje kuyobora shampiyona ya Espanye

Wednesday 24 September 2025
    Yasomwe na

Ikipe ya Real Madrid yaraye itsinze ikipe ya Levante ibitego 4-1 bituma igumana umwanya wa mbere, muri shampiyona ya Espanye.

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri, tariki ya 23 Nzeri nibwo ikipe ya Real Madrid yari yakiwe na Levante kuri Estadi Ciutat de València, ku mukino wa wa gatandatu muri La Liga shampiyona ya Espanye, biza kurangira Real Madrid itsinze.

Uwitwa Vini Junior umunya Brazil niwe watangiye afungura amazamu, ku munota wa 28 ku mupira yahawe na kapiteni Valverde, nyuma y’iminota 10, ku munota wa 38, Mastantuono yaje gushyiraho igitego cya kabiri, ari nako igice cya mbere cyaje kurangira.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Levante yaje kwishyuramo igitego 1 ku munota wa 54, gitsinzwe na Eyong Etta.

Ku munota wa 63 K.Mbappe yaje guterekwa hasi, ahita ahabwa pennarty yaje no guhita yinjiza.

Bidatinze ku munota wa 66 Mbappe yahise aterekamo ikindi gitego, kiba icya Kane ku ruhande rwa Real Madrid, umukino uza no kurangira gutyo.

Ikipe ya Real Madrid yakomeje kuba iya mbere n’amanota 18 kuri 18, kuri ubu irarusha mukeba wayo Barça amanota 5, nubwo yo itarakina umukino ifitanye na Real Oviedo kuri uyu wa Kane.

Valens Nzabonimana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru