Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Rishi Sunak yashyizeho impamvu imwe izatuma indege y’abimukira ihaguruka yerekeza mu Rwanda

Friday 24 May 2024
    Yasomwe na

Nyuma yuko ibyaburaga byose haba mu mategeko no mu bushobozi bibonetse, kuri ubu noneho Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak yatangaje ko indege ya mbere izahaguruka ari uko yongeye gutorerwa kuguma ku mwanya ariho.

Amatora mu bagize Guverinoma y’Ubwongereza ateganyijwe muri Nyakanga (7) 2024, akaba ariyo Sunak yitezeho ko ishyaka rye rizongera kuyatsinda rikaba ryamugarura ku butegetsi gahunda ikabona gushyirwa mu bikorwa.

Gahunda yo kohereza abimukira ishingiye ku masezerano Guverinoma y’u Bwongereza yagiranye n’iy’u Rwanda muri Mata 2022, yavuguruwe mu Ukuboza 2023. Ireba abinjiye mu Bwongereza bitemewe n’amategeko ndetse n’abandi badafite uburenganzira bwo kuba muri iki gihugu.

Ubwo Sunak yatangiraga igikorwa cyo kwiyamamaza kuri uyu wa 23 Gicurasi 2024, yatangaje ko imyiteguro yo kohereza aba bimukira yamaze kunozwa mu nzego zose, ku buryo abimukira bakoherezwa mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ariko yasobanuye ko azabanza gutegereza ibizava mu matora azaba ahatanyemo na Keir Starmer wo mu ishyaka Labour ritavuga rumwe na Guverinoma.

Yagize ati “Twatangiye gufata abantu. Indege zarateguwe, ahagenewe indege harateguye, abazabaherekeza bariteguye, abashinzwe gukurikirana iki kibazo bameze neza impande zose, mbese bizaba. Nintorwa, izo ndege zizajya mu Rwanda.”

Muri Mata 2024, Sunak yatangaje ko Guverinoma y’u Bwongereza yamaze kumvikana na sosiyete y’indege izatwara aba bimukira kandi ko abantu 500 bahawe amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru yo kubaherekeza, mu gihe abandi 300 na bo bazategurwa.

Guverinoma y’u Rwanda na yo igaragaza ko yiteguye kwakira aba bimukira, kandi yizeza ko izabaha umutekano usesuye nk’uko Abanyarwanda n’abanyamahanga baba mu Rwanda bawuhabwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru