Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Rubavu: Uwaturutse muri DRCongo yinjiye mu Rwanda baje kwiba inka

Thursday 5 September 2024
    Yasomwe na

Umuntu umwe utaramenyekana yinjiye ku butaka bw’u Rwanda mu masaha ya saa cyenda z’igitondo tariki 5 Nzeri 2024, ashaka kwiba inka mu Kagari ka Rusura, umudugudu wa Kageyo, mu isibo y’Icyerekezo asubizwayo ikubagahu.

Birakekwa ko yaba ari uwo mu ngabo za DRCONGO, FARDC cyangwa umutwe uzishamikiyeho wa Wazalendo.

Yinjiye ahagana ku isaha ya 03h12’ z’urukerera, mu Mudugudu wa kageyo, mu Kagari ka Rusura mu Murenge wa BusasamanaR muri Rubavu yinjiriye mu kibaya cya DRCONGO ahingukira mu isibo y’Icyerekezo.

Inka yari baje kwiba ni iy’umuturage witwa MFITUMUKIZA Janvier ufite imyaka 20. Umugizi wa nabi yagaragaye yaje afite imbunda umuturage atabaza abari ku irondo bamutesha iyo inka ntiyayitwara ariko arasa amasasu abiri aho ku bw’amahirwe ntawe yakorerekeje ndetse yahataye n’icyuma yiruka agana mu kibaya asubira muri RDC.

Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kageyo yabwiye Kigali Today ko baje ari abantu babiri umwe ajya ku muryango undi ajya kuzitura inka y’umuturage.

Agira ati "Bafunguye urugo arabyumva, arasohoka. Yahise abona uwo ku muryango atangira kumuvugisha amubaza uwo ariwe ntiyavuga, amukubita inkoni ntiyataka, amukubita indi ntiyataka, uwarimo azitura inka wari ufite imbunda arasa kuri Mfitumukiza amasasu abiri ariko ntiyamufata. Mfitumukiza yahise atabaza ariko n’abanyerondo baratabara n’abo basirikare bariruka."

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kageyo bavuga ko ayo masasu ntawe yakomerekeje, cyakora nabo ntibashoboye kubahagarika kuko bahise basubira muri Congo.

Si ubwa mbere ubujura bw’amarungo nk’inka bugeragejwe ku baturiye umupaka, kuko na tariki 11/06/2014, ingabo za Congo, FARDC zinjiye ku butaka bw’u Rwanda zirasa ku birindiro by’Ingabo z’u Rwanda mu Karere ka Rubavu biba ngombwa ko Ingabo z’u Rwanda zirwanaho, umusirikare wa Congo ahasiga ubuzima. Byaje kumenyekana ko bari baje gutwara inka zari ku butaka bw’ u Rwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru