Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Rubavu: Abacuruzi babangamiwe n’umwanda uri mu isoko rya Gisenyi

Monday 21 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abacururiza mu isoko rishaje rya Gisenyi mu Mujyi w’akarere ka Rubavu baravuga ko babangimiwe n’umunuko uterwa n’ikimoteri kiri rwagati mu isoko.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri iri soko bigaragara ko rushaje, bakifuza cyahavanwa kikimurirwa ahandi.

Ucyinjira mu marembo y’isoko rya Rubavu usanga ikimoteri cy’ibishingwe, ibibora n’ibitabora mu isoko hagati, ku buryo hatagize igikorwa abaturage bashobora kuzahura n’indwara zitandukanye kuko abo cyegereye abenshi ni abacuruza ibiribwa.

Ubucuruzi twaganiye witwa Mukeshimana yagize ati: "Turifuza ko iki kimoteri cyakwimurwa kuko urabona ko hano kiduteye umwanda, umunuko n’amasazi mbese twabuze uko tugira, reba nkanjye ncuruza ibiribwa kandi negeranye n’iki kimoteri dushobora kuzahakura n’indwara."

Undi mucuruzi witwa Amani yagize ati: "Iki kibazo tukimaranye igihe kirekire, reba hano muri rigori basukamo ibizi bogesheje amafi bigatera umunuko byakubitana n’undi munuko uva mukimoteri bikaba ibindi; turasaba ko bacyimura tukajya dukora twisanzuye."

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Illdphonse yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse yemeza ko bakiganiriyeho mu minsi iri mbere bazaba bagishakiye umuti.

Yagize ati: "Nibyo koko ikimoteri kiri mu isoko kandi natwe turabizi, gusa icyo nabwira abo baturage bacu ni uko mu minsi iri mbere tuzaba twamaze kugishakira umuti."

Ikindi abacuruzi babaza ni amaherezo y’inyubako y’isoko ryabo rya kijyambere rimaze imyaka myinshi ryubakwa, bakabona ko igihe kigeze ngo ryihutishwe abantu bareke gukorera mu nzu zishaje kandi igihugu gikataje mu iterambere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru