Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Rubavu: Abakora VUP bakoze ibihe bitatu badahembwa

Tuesday 23 April 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bakora mu mushinga wa VUP, mu murenge wa Nyamyumba, bavuga ko bamaze amadizeni 3, ahwanye n’iminsi 30 badahembwa, banahembwa bagahembwa nabi ku buryo bituma ayo mafaranga atabasha kubafasha gukora ibyo baba bayateganyirije.

Mu bikorwa bakora, muri uyu mushinga byiganjemo kubakira abatishoboye muri uyu murenge, nyuma yaho bari bamaze amadizeni 4, ahwanye n’iminsi 40 badahembwa, bamwe baje guhembwa, ubu nanone ngo amadizene abaye 3, ahwanye n’iminsi 30 nanone badahembwa.

Umwe mu bakora muri uyu mushinga utarashatse ko amazina ye tuyagaragaza muri iyi nkuru, utuye mu kagari ka Kiraga, mu murenge wa Nyamyumba avuga ko ubu amadizeni amaze kuba atatu, niyo nayabahaye aza atuzuye.

Ati: "Ubungubu hasigaye amadizeni 3, niyo bagerageje guhemba bahemba idizeni imwe, rero kwikenura ntabwo byabaho, ahubwo uyafata uri guhita wishyura amadeni uba warakoresheje, ariko bayaduhereye rimwe wenda, umuntu ushobora no kwishyura, asigaye ukaba wayaguramo n’inkoko".

Mu mirimo ya VUP bakora harimo no kubakira abatishoboye

Gusa twagerageje kuvugisha Hagenimana Epimaque ufite imirimo ya VUP mu shingano ze mu karere ka Rubavu, ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo, gusa ubwo yatwitabaga kuri Telefone, tumusaba kugira icyo akivugaho, yahise atubwira ngo tube turetse. Izindi shuro twongeye kumahamagara ntabwo yatwitabye, ndetse n’ubutubwa bugufi twamwandikiye ubwo twakoraga iyi nkuru yari ataradusubiza.

Yanditswe na Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru