Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Rubavu: Abanyerondo barashinjwa kwivanga n’abajura mu kwaka Abazunguzayi indonke

Thursday 22 August 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu bakora ubucuruzi butemewe bwo gucururiza mu muhanda, mu mujyi wa Rubavu, barashinja bamwe mu banyerondo kubaka amafaranga y’indonke, nk’ikiguzi kugira ngo bakomeze ubu bucuruzi bwabo butemewe.

Nubwo leta y’u Rwanda yakomeje gushyira imbaraga mu guca intege ubucuruzi bukorerwa mu muhanda hirya no hino mu gihugu, burimo ubukorwa n’abitwa Abazunguzayi ariko mu karere ka Rubavu, iki kibazo kiracyahari, cyane cyane mu mujyi wa Rubavu.

Bamwe mu bafasha mu guca ubu bucuruzi, harimo abo mu nzego zishinzwe umutekano, nk’abanyerondo, gusa bamwe muri bo bashyirwa mu majwi na bamwe mu bakora buno bucuruzi, ko ahubwo nabo bagira uruhare mu gutiza umurindi ubu bucuruzi, aho hari amafaranga babaca nk’ikiguzi, kugirango bakomeze gukora ubu bucuruzi bwo mu kajagari.

Umwe muri bano bakora ubu bucuruzi, yavuze ko hari abanyerondo bajya babaka amafaranga

Yagize ati" Twishyura amafaranga, kandi bahembwa ku kwezi, igihabane kimwe ni igihumbi cy’urukweto, ako kanya iyo bakirufata, kugirango baruguhe ujye kurucuruza".

Hari undi nawe ukora ubu bucurizi nawe ushimangira koko ko aya mafaranga bayatanga,

Aho nawe yagize ati" Icyo shaka kubivugaho, nuko babahaye imyenda y’akazi, bashaka kwiba bakambara sevile, kandi nibyo bafata n’ubundi usibye kuyashyira mu nda zabo, no kugura inzoga, kandi natwe tuba turi gushakira imiryango yacu".

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri kino kibazo, maze tuvugana n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, aho yasabye aba bakora ibi bikorwa by’ubucuruzi bitemewe kibivamo, ndetse no gutanga amakuru kubabaka aya mafaranga muri buno buryo.

Yagize ati" We nashake aho akorere hazwi, ari gukora ubucuruzi butemewe, ageretseho no gutanga ruswa niba koko ayitanga, kandi nanone uzayamwaka azabimenyeshe ubuyobozi".

Akarere ka Rubavu, nka kamwe mu turere dukora ku gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gakunze gukorerwamo, ubucuruzi butemewe harimo nubu ngubu bukunze gukorerwa mu muhanda, hakaba nubwo butera amakimbirane hagati yaba babukora ndetse n’inzego zishinzwe umutekano ubwo ziba zishaka kubukumira.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru