Amakipe ahagarariye imirenge ya Gisenyi mu bagabo hamwe na Nyamyumba mu bagore nizo zegukanye ibikombe, mu irushanwa Umurenge Kagame Cup.
Umurenge wa Gisenyi wabigezeho nyuma yo gutsinda uwa Nyakiliba ibitego bibiri kuri kimwe (2-1), naho uwa Nyamyumba ugitwara utsinze uwa Nyakiliba ibitego bitatu ku busa (3-0).
Gusa nubwo Nyamyumba yagitwaye, ntibyavuzwe ho rumwe, ngo kuko, umurenge wa Nyakiliba ushobora kuba warega uwa Nyamyumba, ngo kuko wakinishishe umukinnyi utari wemerewe gukina iyi mikino, ngo kuko yarafite licence ya FERWAFA, kandi bitemewe.
Icyakora umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper kuri iyi ngingo yavuze ko ikipe yaba yarakoze amanyanga bikagaragara ko izahanwa, ariko ko ibihembo bigomba gutangwa.
Ati" tuzategereza uburyo bwateganyijwe, inyandiko igaragaza icyo batishimiye icyaricyo, tujye gusoma amabwiriza, Umurenge Kagame Cup ufite amabwiriza awugenga, hari akanama nkemurampaka, kabisuzume, ibyo kazanzura nibyo tuzashingiraho, ariko uyu munsi turagendera ku byabaye mu kibuga, amakipe yatsinze niyo mpamvu twayahe ibikombe, ibindi rero bizanyura mu nzira zateganyijwe n’amategeko".
Aya makipe yatsinze yashyikirijwe ibikombe, hanyuma niba nta gihindutse niyo azahagararira akarere ka Rubavu muri rino rushanwa ku cyiciro gikurikiraho.
























