Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Rubavu: Barinubira kwimwa serivisi kuko bataratanga Ejo Heza na Mituweli

Friday 9 August 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Gisa, mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu bagaragaza ko babangamiwe no kwimwa serivisi baba bagiye gusaba ku kagari impamvu ikaba ari uko bataratanga imisanzu muri Ejo Heza na Mituweli.

Aba baturage bavuga ko iyo bagiye ku kagari ka Gisa gushaka serivisi zitandukanye, Gitifu agasanga batararanze amafaranga yo kwiziganira mu kigega Ejo Heza cyangwa batararanze ubwisungane mu kwivuza bwa Mituweli, badahabwa serivisi yabazinduye.

Umwe muri bano baturage Mamaurwagasabo yasanze ku biro by’Akagari ka Gisa mu gitondo yavuze ko yimwe serivisi bisaba ko imisanzu abanza kuyitanga.

Yagize ati: "Kuko nari nkeneye serivisi, ndayatanze, baradusinyiye birarangiye; dutanze Ejo Heza ariko na Mituweli bari kuyigira ikibazo".

Uyu muturage yavuze ko ubuyobozi bwababwiye ko impamvu bakwa aya mafaranga muri ubu buryo Ari uko bashaka kwesa imihigo.

Ati: "Twatanga bisonuro ki? Ngo bashaka kwesa imihigo!"

Undi nawe twaganiriye utuye muri kano kagari ka Gisa, avuga ko Gitifu w’aka kagari yima abaturage serivisi bamugana, mu gihe batari muri Ejo Heza.

Ati: "Twasabaga serivisi ko yadusinyira ku byemezo twashakaga akadusaba ko tugomba kuba turi muri Ejo Heza. Nkubungubu arayimpaye ariko mbanje kwishyura kugira ngo njye muri Ejo Heza nyine".

Kuri iki kibazo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gisa wakomeje gushyirwa mu mjawi n’aba baturage, Mbarushimana Honore, ibi byuko gutanga serivisi abanza kwaka abaturage Ejo Heza ndeste na Mituweli atari ku bushake arabihakana.

Yagize ati: "Kumubwirango yishyure Mituweli ni mobilisation (ubukangurambaga), ntabwo ari itegeko, tumubwira ibyiza bya Mituweli naho kuvuga ngo yimwe serivisi kuko namusabye kwishyura Mituweli uwo nguwo aba abeshye".

"Ntabwo ari ukuvuga ngo twabikoreye mu bwiru, ni mu nteko y’abaturage, tubaganiriza, tubabwira ko bagomba kwitabira kwishyura Mituweli kuko umwaka wa Mituweli warangiye, tubashishikariza ibyiza bya Ejo Heza".

Haba ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituweli cyangwa ikigega cyo kwiziganira Ejo Heza, bisanzwe bishishikarizwa abaturage kubijyamo na leta y’u Rwanda ariko ku bushake, kubishyirwamo kw’abaturage bisa nk’itegeko cyangwa ku gahato nubwo hari aho byagiye bivugwa, ibi byumvikana ko bitandukanye n’amabwiriza ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu abigenga kugira ngo hatazagira uwimwa serivisi runaka ya Leta.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru