Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Rubavu: Bavuga ko basigaye batwarwa abagore n’abashumba b’inka

Tuesday 29 July 2025
    Yasomwe na

Iyi nkuru tuyitangirane n’umwe mu bagabo twasanze mu Kagari ka Rukoko ho mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, ugaragaza ikibazo cyuko yatwawe umugore n’abashumba b’inka.

Uyu mugabo mu ijwi riranguriye ashimangira ko abashumba b’inka basigaye babatwara abagore ba bamwe mu bagabo ndetse nawe bikaba byaramubayeho.

Yagize ati" N’amata banywa noneho bakabadadukuraho, nuko, nanjye ubwanjye byambayeho, yasangiye (umugore we) n’abashumba hariya ku Kigega, turatana ndamuhunga njya muri Congo".

Nkuko aba baturage babigaragaza, berekana ko muri kano gace, kino kibazo kimaze gufata intera, aho hari ugucana inyuma kwafashe intera mu bashakanye.


Umwe mu bagabo uvuga ko yatwawe umugore n’abashumba b’inka.

Hari undi mugore nawe twaganiriye, yagize ati" Njye niba nararyamanye (atanga urugero) n’abagabo icumi ndi umukobwa, nishaka umugabo, umugabo umwe azampaza? Ntabwo bishoboka, n’ubundi nzajya ngenda sambane ku ruhande kuko azaba atampagije. Kwakutanyurwa, kubera ko wakoze byinshi ugahura na benshi, ukumva umwe ataguhagije".

Undi mugore twaganiriye nawe ati" Nonese amata we ntabwo yayigurira? Ahubwo abo bararurwa n’abashumba, baba barananiwe kujya gukorera amafaranga ngo bibikire amafaranga yabo, bakumva ko barahazwa naya bashumba".

Aba bashumba bashyizwa mu majwi, hari baturage bagaragaza ko hari ubwo bajya bashukisha aba bagore baba bafite abagabo bakoresheje uburyo butandukanye harimo kubaha amata cyangwa bakabagurira inzoga harimo izizwi nka Mudu, ubusanzwe zagenewe ingurube kugirango babareshye.

Bitewe niyi myitwarire y’ubusambanyi, kandi hari ubwo itera amakimbirane ku bashakanye ishobora no gutera urupfu.

Undi twaganiriye we atanga n’urugero rwaho kubera iyi myitwarire yo gucana inyuma yateje amakimbirane havamo urupfu, hagati y’umugabo nuwari umugore we.


Bagaragaza ko muri kano gace hari ikibazo cy’ubusambanyi.

Ati" Dufite ikibazo cy’abagore birigwa mu nzoga ya Mudu, bagasambana n’abagabo. Ni ubusambanyi bukabije, uwo mugore yasambanaga n’abashumba, ubwo noneho tugakeka yuko abo yasambanaga nabo ari bo bishe uwo mugabo".

Basaba inzego zibishinzwe kandi gukurikirana kino kibazo.

Kuri kino kibazo kigaragazwa naba baturage, twashatse kumenya icyo ubuyobozi muri kano Karere ka Rubavu bukivugaho, maze Ishimwe Pacifique akba ari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’Ungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, asaba ababyeyi kugatana urugero rwiza ku bana bakabarinda imyitwarire iteza amakimbirane, bityo bagaharanira kugira umuryango utekanye.


Ishimwe Pacifique, agira inama ababyeyi gutanga urugero rwiza ku bana.

Yagize ati" Umuryango wishoye mu biyobyabwenge, nizi nzoga z’inkorano n’izindi ngeso mbi, n’ubundi bizarangira wa mwana nakura, kubera ko atabonye urugero rwiza n’ubundi azakurira muri ibyo ngibyo. Buri wese akumva ko ari ishingano kubaka umuryango Nyarwanda wa none ndetse nuwejo".

"Ibyo rero dukwiye kubifatanya, ntibiharirwe ubuyobozi gusa, ntibiharirwe inzego z’umutekano, ahubwo umuturage wese akumva ko akwiriye kubigiramo uruhare, kuko ishingano zo kubaka igihugu twese tuzihuriyeho".

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru