Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Rubavu: Hari abaturage bagorwa no kugeza umusaruro ku isoko

Thursday 23 March 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama baravuga ko bakomeje kugorwa no kugeza umusaruro ku isoko kubera umuhanda uva Mahoko ujya Gashasho ugakomeza mu Nkomane utameze neza.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge wa Kanama, bavuga ko bifuza ko ubuyobozi bwabatekerezayo bakabakorera uyu muhanda bigaragara ko wuzuyemo ibinogo.

Umwe muri aba baturage witwa Byiringiro Onesphore twasanze mu gasantere ka Nkomane yagize ati: "Mubatubwirire bazadusanire uyu muhanda uva Mahoko, warangiritse pe! ubu kugeza amata ku muhanda uyavanye hano Kanama ntabwo bitworohera, turara mu nzira, ni moto gusa zikora hano, turasaba umuhanda."

Undi muturage witwa Uwamahoro Claudette yagize ati: "Turamutse tubonye umuhanda byatworohereza kugeza umusaruro wacu ku isoko , kuko urebye hano dutuye muri uyu murenge nta gikorwa cy’umuhanda dufite, urabona ko dusa n’abasigaye inyuma mu iterambere."

Bakomeza bavuga ko bafite ibikorwaremezo birimo amashanyarazi ngo ariko ikijyanye n’imihanda ngikomeje kuba ingorabahizi umusaruro babonye urabagora kuwugeza ku isoko.

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga kuri iki kibazo kibangamiye abaturage maze abayobozi bombi b’Akarere ka Rubavu, yaba Meya Kambogo Ildphonse na Visi ushinzwe iterambere ry’ubukungu ntibabashije kwitaba telefone y’umunyamakuru kugeza ubwo twabohereje n’ubutumwa bugufi nabwo ntibabusubiza.

Uretse uyu muhanda wangiritse, usanga n’ibiraro hafi ya byose byo mu murenge wa Kanama byarangiritse ntibisanwe, abaturage bakaba bakomeje kuba mu rungabangabo bibaza impamvu bategerezwa ibikorwaremezo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru