Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Rubavu: Ubuyobozi buvuga ko bwafatiye ingamba zikomeye abashumba bari barazengereje abaturage

Sunday 9 June 2024
    Yasomwe na


Nyuma yaho mu karere ka Rubavu hagiye havugwa ibikorwa byiganjemo urugomo bikorerwa abaturage bikozwe na bamwe mu bashumba b’inka bakorera muri kano karere, Ubuyobozi buvuga ko bwafashe ingamba zikomeye mu guca intege icyo kibazo.

Zimwe mu ngamba zafashwe hari uguha amakarita aranga aba bashumba, hanyuma kandi, umushumba nawe uhawe akazi ko kuragira inka akaba agomba kuba afite indangamuntu.

Ibi kandi, abashumba nabo ku rundi ruhande, ngo bizanabafasha kuko ngo hari bagenzi babo bijandikaga mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bikabitirwa Bose, nkuko byavuzwe na Kalisa Elisa umwe muribo.

Ati: "Noneho kuri ubu tubonye amahirwe yo guhanagura ikizinga cyari kiri mu mwuga wacu bitewe n’abaryangizaga, guhera ubu abantu bagiye kubona ko natwe abashumba twatanga uruhare ndetse rukomeye mu kubaka igihugu cyacu kandi kirimo amahoro."

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko nta mushumba ugomba guhabwa akazi adafite ibyangombwa bimuranga.

Ati: "Tukimara kubona ko hari ibibazo bitandukanye bizamo, twarabicukumbuye bihagije, twinjira mu bashumba; tukamenye ese abo bashumba ni bantu ki? Dusanga harimo abashumba baba batagira ibyangombwa, batananditswe, utapfa kumenya ngo uyu munshumba ni uwahe, arara he. Ibyo rero nibyo byatumaga ikibazo gikomeza kuba kinini".

Akomeza agira ati: "Kuko iyo abantu batazwi, n’umworozi atarabanje gusesengura ngo uyu mushumba ugiye guhabwa akazi ni muntu ki, haramutse havutse ikibazo, nakibaza nde, namushakira he? Ibyo rero nibyo byabanje kubaho, ariko ubungubu, turikubica, kuko twabihaye umurongo. Umuntu (umushumba) udafite indangamuntu ntabwo agomba guhabwa akazi, agomba kubanza kuyishaka kandi tugashaka n’amakuru, tukamenya ko aho yavuye niba ari umuntu w’inyangamugayo".

Uyu muyobozi kandi yavuze ko usibye kumenya imyirindoro yabo mbere yo guhabwa akazi ko kuba abashummba b’inka muri kano karere, bafashe gahunda yo gukorana ko n’aborozi babaha akazi mu kurushaho gufatira ingamba hamwe mu kurushaho kubungabunga umutekano.

Ikarita y’umushumba yafashije guca akajagari

Yanditswe na Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru