Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Rulindo: Barinubira gucururiza mu kimoteri gifatanye n’ubwiherero

Friday 30 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Abacururiza mu isoko ryo mu Murenge wa Base mu karere ka Rulindo baravuga ko barambiwe gucuririza mu kimoteri gifatanye n’ubwiherero.

Aba bacuruzi babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri iri soko risakaje amashitingi, aho basaba ko bavanywa muri iki kimoteri bagashyirwa ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Umwe muri aba bacuruzi witwa Mukabilasa Agnes yagize ati: "Twakoreraga mu isoko ryiza mbere badukuramo batubwira ko barimo kurisaba batuzana hano hanze, twisanga mu kimoteri kandi turasora, umwanda uratwishe hano, biratubangamiye cyane ubona n’amasazi aje avuye muri iki kimoteri akajya ku mbuto, badufashije batwimura bikiri mu maguru mashya."

Undi muturage witwa Banziriki Illdphonse yagize ati: "Twararenganye, imvura iratunyagira hano, nkatwe ducuruza ibiribwa biranyagirwa tugahomba, dore umwanda namwe murabyibonera, mbese ntitwagakwiye gucururiza ahantu hameze gutya, bahora baduha icyizere ko barimo kutwubakira isoko ariko tubayeho nabi."

Uzamukunda Dancilla ucuruza imbuto muri iri soko yagize ati: "Badukure muri iri soko, iyo barimo gutwika imyanda imyotsi iratwica abakiriya bakiruka, hano urabona ntabwo hafunze ni ku gasi, ibitanda byacu dusanga babyibye, turibaza umusoro dutanga icyo umara kandi twese badushyize muri Tin-number, reba imbuto turimo gucuruza uburyo amazi yuzuyeho, twaragowe, muzatuvugire."

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere burimo gukora kuri iki kibazo kibangamiye abacuruzi n’abaguzi maze umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Judith Mukanyirigira avuga ko ari mu rusengero i Gicumbi navayo atuvugisha.

Mu butumwa bugufi yagize ati:"Ndi mu rusengero, nagiye gusenga i Gicumbi, ndakuvugisha mvuyeyo."

Umunyamakuru wa mamaurwagasabo yongeye kumuhamagara maze uyu muyobozi avuga ko ari mu nama aza kumuvugisha, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru yanze kongera kwitava telefone.

Ni isoko riri mu murenge wa Base, rimaze umwaka urenga barikoreramo, gusa ikimoteri gifatanye n’ubwiherero ndetse iyo ugeze muri iri soko usangamo imyanda myinshi inyanyagiye, abacuruzi b’imbuto bazitandika mu kimoteri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru