Umuryango wa FPR Inkotanyi watangije ibikorwa byo kwamamaza abakandida bawo kumugaragaro, iki gikorwa cyatangiriye mu karere ka Rulindo mu murenge wa Masoro. Abaturage bacyakiranye urugwiro.
Abaturage babyukiye ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Masoro aho baje kumva imigabo n’imigambi ya bazabahagararira mu ntekonshingamategeko umutwe w’abadepite, muri abo baturage abagore baba mu muryango wa FPR/ Inkotanyi nabo ntibasigaye.
Andi bashyaka yifatanyije n’umuryango wa FPR/ Inkotanyi nabo bari bazaje kwiyereka abaturage
Ibyishimo byari byinshi mu gikorwa cyatangiriye kuri uyu wa mbere tariki yaa 13 Kanama 2018 mu karere ka Rulindo mu murenge wa Masoro, aho umuryango FPR Inkotanyi weretse abatuye aka karere ka Rulindo abakandida 80 bazawuhagararira mu ntekonshingamategeko umutwe w’abadepite.
Mukankusi Rose umuturage waje aturutse murenge wa Kinzuzi ni umwe mu bagore bitabiriye gahunda yo kwiyamaza, avuga ko abagore bagomba kuba abambere mu kumva imigabo n’imigambi y’abakandida bazabahagararira muntekonshingamategeko umutwe w’abadepite.
Agira ati”Twebwe abagore nitwe tugomba gufata iyambere mu kumva ibyo aba bakandida bazatugezaho mu gihe tubatoye, ibi ni ukugira ngo tunamenye niba bazi ibibazo bacu nka abagore kuko iyo habuze amahoro abagore nitwe tugira ingaruka kurusha bandi baturage”.
Yakomeje asaba abandi bagore kwitabira ibikorwa byo gutora kandi bagatora abingirakamaro kugira ngo uburinganire burusheho kugerwaho.
Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye kuri uyu wa 13 Kanama bizarangira ku wa 1 Nzeri 2018.
Abagore kimwe n’abandi baturage bakwiye kugira uruhare mu matora kugira ngo babe indorezi,abakorera bushake,batora bakangurira nabo mu muryango wabo kwitabira amatora.

















