Ndayambaje Jean Claude
Byiringiro Lague ukinira APR fc n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Kelia Uwase buzaba mu kwezi gutaha tariki ya 4 Ukuboza 2021.
Uyu musore aherutse kugira ikibazo mu mukino ubanza wahuje Kenya n’u Rwanda kuri ubu usigaye akina yambaye "casque" mu mutwe bitewe n’ikibazo yagize ubwo u Rwanda rwakinaga na Kenya nyuma yo kugongana n’umukinnyi w’iyi Kipe byatumye igufa ryo mu mutwe ryangirika mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2021.
Yatangaje ko umuhango wo gusaba no gukwa uzabera i Kigali saa 9h00’ mu gihe saa 14h00’ bazasezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Philadelphia Rhema Churh i Kimironko mu mujyi wa Kigali.
Byiringiro Lague na Uwase Kelia baherutse gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge mu mperera z’Ukwezi Kwa Nzeri ubu bakaba bari hafi kubana nk’umugore n’umugabo.
Uyu mukinnyi aheruka kugaragara mu kibuga Ku mukino wa gicuti APR fc iherutse gutsindamo Gasogi united ibitego 2-1 Ndetse akaba yaratsinzemo igitego Ku mukino we wa mbere yakinnye yambaye "Casque" nyuma y’amezi agera kuri abiri adakandagira mu kibuga.






















