Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Rutsiro: Bamaze umwaka umurenge nta muyobozi ugira

Monday 20 May 2024
    Yasomwe na


Nyuma yaho mu mwaka ushize, mu kwezi kwa Werurwe, uwari Gitifu w’umurenge wa Musasa Uwamariya Clemence arwaye bikomeye, ntashobore gukomeza ishingano ze nk’umuyobozi, kuva icyo gihe uyu murenge nta Gitifu utari uwagateganyo ufite.

Kuba uyu murenge udafite Gitifu utari uwagateganyo cyangwa se w’umusigire, hari serivisi zimwe atabasha guha abaturage nko gushyingira, aho uyu muhango hajya hitabazwa Gitifu w’umurenge wa Mushonji.

Kuba amaze igihe kirenga umwaka, atabasha gukomeza ishingano, hakabaye harashatswe undi umusimbura ngo akomeze ishingano yakoraga, nkuko amategeko agenga abakozi ba leta hano mu Rwanda abiteganya.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dativa, yatangarije Mamaurwagasabo ko byatewe n’ikibazo cyagaragaye muri sisiteme, ifasha mu gushaka abakozi.

Ati" Ngirango tumaze amezi 4, sisiteme yo gushaka abakozi, yarahagaze, aho byagiye bitubera imbogamizi, ariko uwari uhari yagize ikibazo ararwara, kwa muganga baje kubyemeza ejo bundi, ubwo bitwemerera kuba twashyiraho undi mukozi, ubungubu sisiteme yarafunguwe, ngirango gutanga amabaruwa asaba akazi byarangiye ku itariki 16 04, tugeze mu cyiciro cyo guhitamo abujuje ibisabwa".

Amategeko yo mu Rwanda abivugaho iki?

Mu mategeko arebana n’abakozi ba leta hano mu Rwanda, harimo ko ubundi iyo umuyobozi arwaye, bigatuma adakomeza ishingano ze nk’umuyobozi, arwazwa mu gihe kigeze ku mezi 6.

Iyo ibi binaniranye ntabashe kuza mu shingano ze yarafite hashakwa umusimbura kuri wa mwanya yariho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru