Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Rutsiro: Barasaba kubakirwa isoko rya Gisiza ryuzuyemo umwanda

Tuesday 23 July 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage barema isoko ricururizwamo ibicuruzwa bitandukanye harimo n’ibiribwa rya Gisiza riherereye mu murenge wa Musasa mu karere ka Rutsiro barasaba ko rya kubakwa rigatunganywa, bakabasha kwirinda ingaruka mbi zituruka kuba ritubakiye.

Nyiransabimana ni umwe mubo baturage, twasanze muri iri soko rya Gisiza azanye ibicuruzwa, nawe agaragaza impungenge zo gucururiza mu isoko rimeze gutya, by’umwihariko ibiribwa.

Yagize ati: "Ikibazo cy’isoko kiri hano ni ukuba ritubatse, kandi hari gihe dusatura nk’avoka, hakajyamo imicucu (imirayi) n’izuba rikirirwa ritwica, ariko ryubatse nta kibazo".

Uyu muturage twasanze ari gucururiza avoka hasi, yakomeje avuga ko bafite impungenge zo ku rwara indwara ziturutse k’umwanda bitewe niri soko bakoreramo.

Maniriho Emmanuel, uyu nawe ni undi muturage twasanze muri rino soko, yaje kuricururizamo avuye mu karere ka Rubavu, nawe agaragaza ko hari ubwo ibicuruzwa muri iri soko bigerwaho n’umwanda, nawe bikamutera impungenge.

Ati: "Ikibazo dufite nuko isoko ryacu ritubakiye, twaba twazanye nk’ibiribwa, bikagira umwanda, ikibazo cyuko ibiribwa byacu byandagara kuko ritubakiye".

Uyu muturage akomeza asaba ko bakorerwa ubuvugizi bakubakirwa iri soko.

Ati" Ko badukorere ubuvugizi, bakatwubakira isoko, tujya dutanga imisoro ariko dufite isoko ryiza".

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo, tuvugisha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusugire, w’umurenge wa Musasa, atubwirako hari isoko ryo gucururizamo imbuto, ko abo bazicururiza hanze abona barigometse, gusa ngo gahunda yo kubaka igice yasenyewe n’ibiza cyiri soko bizaterwa na gahunda izatangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije mu Rwanda ( REMA).

Ati" Aho ryari riri ibiza byatwaye, dutegereje umwanzuri wa REMA, niyo izateganya ikizakorwa, ariko abaza kuhacururiza imbuto, niba uhaheruka hari iryo bari barabubakiye, kutariyoboka rero, kuba badasha kuriyoboka, abo bajya hasi ni ukwigomeka, kuko iryo bakagombye gukoreramo rirahari".

Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu kwirinda ko ukugucuririza hasi muri iri soko, bizana n’umwanda, ababikora babakumuriye, kandi ko hari abo bafata bakabahana bitewe no gukora muri ubu buryo.

Iri soko rya Gisiza, riri hafi y’umuhanda, riganwa n’abaturage batandukanye baganjemo abatuye muri kano karere ka Rutsiro, rikaba rigaragaramo umwanda, dore ko n’ibicuruzwa birimo ibiribwa usanga harubwo bicururizwa hasi, kandi rikaba ridasakaye.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru