Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Rutsiro: Batewe impungenge n’ikiraro cyasenyutse, basigaye bakinyuraho bakambakamba

Tuesday 18 February 2025
    Yasomwe na


Abaturage bakoresha ikiraro gihuza Umurenge wa Murunda n’uwa Gihango yo mu Karere ka Rutsiro, batewe impungenge n’uburyo cyangiritse, kikaba cyarazambije ubuhahirane ku bagikoresha, ndetse kinabateye mpungenge ko gishobora guhitana ubuzima bwabo cyane ko basigaye bakinyuraho bakambakamba.

Iki kirako ubusanzwe kinyuraho abaturage barimo abanyeshuri bagiye kwiga ndetse n’abagana ibitaro bya Murunda, hamwe n’ababa bagannye Isanteri y’Ubucuruzi ya Mburamazi.

Consalata Uwamariya, utuye mu Kagari ka Mburamazi, mu Murenge wa Murunda, ni umwe mu bakoresha kino kiraro, agaragaza impungenge afite kubera ukuntu cyangiritse kandi kigikoreshwa, akaboneraho gusaba abo bireba gukemura iki kibazo.

Yagize ati: "Harimo nk’abatacyambukaho, bazadufashe bahakora neza, bashyiraho n’imbaho ku buryo nabo bana batoya bajya bambuka nta mpungenge bafite, cyangwa nk’abakecuru badafite imbaraga cyangwa abasaza nabo bakajya bahanyura nta mpungenge bafite".

Ibi kandi avuga, abihurizaho na Muzeyi Jean Marie Vianney, we atuye mu Kagari ka Rugasa mu Murenge wa Ruhango, ugaragaza impungenge ze ku bakoresha kino kiraro.

Yagize ati: "Iki kiraro giteye impungenge cyane, kubera ko imvura yaraguye haza imyuzure iragitwara, ku buryo abakinyuraho barinda gukambakamba, nugushaka uburyo ki bagerageza ariko biba bigoye. Imvura iyo yaguye ari nyinshi ntabwo babasha kucyambuka bajya kuzenguruka umuhanda wo hepfo wa kaburimbo".

Yakomeje agira ati" Abanyeshuri nabo buriya iyo imvura yaguye bajya kuzenguruka umuhanda, ntabwo bashobora kucyambuka kuko hari igihe n’ubundi imvura igwa ikakirengera, kikaba n’ubundi gishobora kugenda".

Twashatse kumenya icyo Ubuyobozi bwa Karere ka Rutsiro buvuga kuri kino kibazo, maze tuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro w’Ungirije Ushinzwe Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, atubwira ko kino kiraro cyangiritse bakizi, kimwe n’ibindi biraro.

Yagize ati: "Akarere kacu nkuko mubizi kari mu turere twazahajwe n’ibiza, muri ibyo biza rero twagize twabashije kugira ibiraro birenga makumyabiri n’umunani (28), byangiritse, icyo akarere ka koze, twakurikiranyije ibiraro, dukurikije nkicyo nakwita ubwihutirwe, ariko ibiraro twabona ko bishobora gukoreshwa hakaba hakoreshwa indi mihanda, ntabwo twihutiye kubishyira mu bwihutirwe, bitewe nta n’ingengo y’imari twari dufite".

Yakomeje agira ati" Ubungubu rero twatangiye kubaka ibiraro, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari turi kubaka ibiraro bine, mu mwaka uzakurikira guhera mu kwa Karindwi hari ibindi biraro bibiri tuzahita twubaka, ariko by’umwihariko kuri icyo kiraro cya Bwishywa gihuza Umurenge wa Murunda na Gihango, twabwira abaturage ko twamaze kubona umufatanyabikorwa tugafatanya kucyubaka, ku buryo rero nabizeza wenda bitarenze mu ntangiriro zo mu kwezi kwa Karindwi ingengo y’imari tuyitangira na kiriya kiraro, tuzaba dutangiye kucyubaka".

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru