Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Rutsiro na Karongi bijejwe kubakirwa nibura uruganda rumwe muri buri murenge

Wednesday 3 July 2024
    Yasomwe na


Abaturage bo mu turere twa Rutsiro na Karongi bijejwe ko nibatora Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party)bazubakirwa inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri buri murenge bitewe n’umusaruro uhaboneka.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki bya 3 Nyakanga 2024 aho umukandida ku mwanya w’Umukuru w’igihugu Dr Frank Habineza ari kumwe n’abakandida Depite bari bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza.

Uyu mukandida w’ishyaka rya Green Party wiyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yageze, mu murenge wa Musasa w’Akarere ka Rustiro ahagana Saa 11h10’ aho yakiriwe n’abaturage benshi cyane bari banyotewe no kumva ubutumwa abazaniye mu migano n’imigambi ya Hon.Dr Frank Habineza.

Dr Frank ygaize ati:"Turashaka gukomeza guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi , aho byibuze muri buri Murenge hazubakwa uruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bitewe nibihaboneka, twebwe dushaka ineza nta nabi."

Yakomeje agira ati:"Izo nganda nizubakwa zizagabanya ikibazo kijyanye n’ubushomeri kuko abantu bazabona akazi, twebwe turashaka ko abaturage bose bagira imibereho myiza."

Dr Frank Habineza yasesekaye mu murenge wa Rubengera w’Akarere ka Karongi ahagana saa 14h00’ amara impungenge abahinzi n’aborozi ko ishyaka rya Green Party ritabeshya , rikora ibyo ryemereye abaturage.

Yagize ati"Turashaka gushyiraho ikigega gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo bidufashe kugabanya ikibazo cy’ubushomeri, kubera ko twasanze abanyarwanda hafi 90% bakora ubuhinzi n’ubworozi, tuzashyira uruganda muri buri murenge turabibijeje banya-Karongi, niba ari isambaza mwarobye mu kiyaga cya Kivu zitunganyirizwe hano muri karongi, umusaruro mwabonye utunganyirizwe hano iwnayu mutabanje gukora ingendo."

Dr Frank Habineza nanone yavuze ko ibyo biyemeje muri Manifesto ishyize ya Green Party bagerageje kubishyira mu bikorwa ubu bikaba byarakozwe kandi ngo bizeye ko nibagirirwa icyizere hazakorwa ibirenze.

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandinda Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije bizakomereza mu karere ka Rwamagana ejo tariki ya 4 Nyakanga 2024.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru