Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Rwanda: Abinjira n’abasohoka bategetswe kubanza kwikingiza Covid-19

Thursday 6 January 2022
    Yasomwe na

Guverinoma y’u Rwanda yakomoreye ingendo z’indege ziva mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo ndetse ariko itangaza ko abantu bose binjira n’abasohoka mu gihugu bagomba kuba barakingiwe byuzuye icyorezo cya Covid-19.

Ni amabwiriza mashya yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima asaba ko abantu bose baza mu Rwanda babanza kugaragaza ko bipimishije Covid-19 kandi bakaba bafite icyemezo kigaragaza ko batarwaye iki cyorezo.

Ibipimo byo kwisuzumisha Covid-19 byemewe ni ibyafashwe hifashishijwe uburyo buzwi nka RT-PCR, ndetse bikaba byarafashwe mu gihe kitarenze amasaha 72 angana n’iminsi itatu.

Ku bijyanye n’abana aya mabwiriza agira ati “Abana bari munsi y’imyaka itanu bo ntabwo bategetswe kwipimisha. Abagenzi baza mu gihugu bafite hejuru y’imyaka 12 bagirwa inama yo kuba barikingije byuzuye mbere yo kuza mu Rwanda.”

Aya mabwiriza kandi avuga ko abaza mu Rwanda bagomba kumara iminsi itatu bari mu kato ndetse bakiyishyurira ikiguzi cya hoteli. Ibipimo bya PCR bigomba gufatwa bageze ku Kibuga cy’Indege cyangwa ahandi bashobora kugera mu Rwanda banyuze.

Ibi kandi bijyana n’uko mu gihe iyo minsi itatu yaba irangiye, abagenzi bagomba gufatwa ibipimo bya Rapid Test na PCR, ndetse bakaba bazajya bemererwa kuva mu kato ku munsi wa gatatu nyuma yo gufatwa ibipimo bya Rapid test. Ibipimo bya Rapid test ntabwo bazajya babyishyuzwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru