Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Rwanda: Ingamba NSHYA zishobora gufatwa mu kwirinda virusi nshya ya Omicron yadutse

Sunday 28 November 2021
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo muri iki cyumweru tariki ya 28 Ugushyingo 2021 yayoboye Inama Idasanzwe y’Abaminisitiri yiga ku cyorezo cya COVID-19, by’umwihariko ku ngamba zo kwirinda ubwoko bushya bwa Coronavirus bwa Omicron buhangayikishije Isi.

Ni inama iteranye mu gihe Isi ihangayikishijwe n’ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka Omicron bwagaragaye bwa mbere muri Afurika y’Epfo ku wa 24 Ugushyingo 2021. Kugeza ubu bivugwa ko iyi virusi nshya imaze kugera no mu bindi birimo n’ibyo ku Mugabane w’u Burayi.

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iyi virusi nshya, u Rwanda rwasubijeho akato ku bagenzi bava mu mahanga. Minisiteri y’Ubuzima kandi yashishikarije Abaturarwanda gukomeza kwitabira gahunda yo gufata urukingo rwa Covid-19, kuko arirwo rushobora kubarinda.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, aherutse kuvuga ko ubu aho Omicron yagaragaye hose iri gusuzumwa hakoreshejwe ibipimo bisanzwe, ibyo bigatanga icyizere ko iramutse igeze mu gihugu ubushobozi buhari bwatuma iboneka.

Kugeza ubu hari gukorwa inyigo zigamije kureba niba iyi virusi yaba yica cyane kurenza izari zisanzwe, gusa icyamaze kugaragara ni uko yandura cyane kuzirenza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru