Ndayambaje Jean Claude
Federasiyo y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda "FERWAFA"", yashyize ahagaragara ingengabihe y’uburyo amakipe azahura muri shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2021-2022 igomba gutangira tariki ya 30 Ukwakira 2021.
Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cy’umwaka ushyize izatangira yakira kuri Gicumbi FC iheruka kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, uyu mukino uzaba tariki ya 31 Ukwakira 2021.
Ikipe Rayon Sports bakunze gutazira "Gikundiro" bitewe n’abafana benshi ifite izatangira yakira ikipe yo mu karere ka Huye Mukura Victory Sports. Umukino utegerejwe na benshi mu gihe kandi ikipe yo mu karere ka Rusizi Espoir FC izacakirana na As Kigali itozwa na Eric Nshimiyimana umukino izabera i Rusizi .
Undi mukino utegerejwe na benshi, ni ugomba guhuza ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC na Rayon Sports utegerejwe ku munsi wa kane wa Shampiyona tariki ya 23 Ugushyingo 2021 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo mu gihe ntagihindutse.
Nkuko bitangazwa na Ferwafa iyi Shampiyona igomba kuzakinwa kugeza ku munsi wa Kabiri ihite ihagarara bitewe nuko ikipe y’igihugu izaba yitegura umukino w’ijonjora wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Quatar umwaka utaha wa 2022 aho u Rwanda rugomba kuzakina na Mali ndetse ruhindukire rukine na Kenya.
Igice cya Mbere cy’imikino ibanza izarangira ku wa 16 Mutarama 2022 nkuko bigaragara ku ngengabihe ya Ferwafa, aho amakipe azahita akina imikino yo kwishyurana avuye mu karuhuko .
Ikibuga cya Stade ya Kigali kizakinirwaho ariko Ikibuga cya Stade Amahoro ntikizakinirwaho bitewe nuko kizaba kivugururwa.























