Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda irakomeza uyu munsi.

Saturday 13 December 2025
    Yasomwe na

Abakunzi ba shampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Primier League) n’ab’umupira w’amaguru muri Rusange iyi weekend bararyoherwa cyane aho shampiona iza Gukomeza hakinwa umunsi wa 11.

Uyu munsi kuwa Gatandatu ikipe ya Gorilla Fc iraba yakiriye APR FC saa 15:00, ni umukino urabera kuri Kigali Pele stadium(KPS) si uyu mukino gusa Kandi kuko Musanze FC iherutse gutsindwa na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 10 iraba yakiriye Etincelles kuri stade Ubworoherane mu yindi mikino iraba uyu munsi mu karere ka Muhanga ikipe ya AS Muhanga iraba yakiriye AS Kigali iyi mikino yose iraba saa 15:00.

ku Cyumweru imikino izakomeza aho ikipe ya Bugesera FC izakira Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera ni mu gihe Mukura izakira Gicumbi naho Marine FC izaba yakiriye Kiyovu Sports iyi mikino yose ikazaba saa cyenda (15:00h) z’amanywa.

Kuri ubu ikipe ya Police FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 26 igakurikirwa na APR FC n’amanota 19. Kugeza ubu amakipe ya AS Kigali na Entincelles nizo zanyuma aho AS Kigali ifite amanota 9 naho Entincelles ifite amanota 7 gusa.

Yvette Niyigena

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru